Perezida Kagame yagejejweho ubutumwa bwa mugenzi we Col Assimi Goïta wa Mali

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, amugezaho ubutumwa bwa Perezida w’iki gihugu, Col Assimi Goïta.

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop
Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Abdoulaye Diop ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi mu 2024, muri Village Urugwiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Minisitiri Abdoulaye Diop yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Nyakubahwa Col Assimi Goïta, Perezida w’Inzibacyuho wa Mali.

Ibi biganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali bije bikurikira igikorwa cyo gusinya amasezerano 19 hagati y’ibihugu byombi cyabaye kuri uyu wa Mbere.

Amasezerano yashyizweho umukono ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

Ni amasezerano yasinywe nyuma y’inama y’iminsi itatu yatangiye ku wa 25-27 Gicurasi 2024, ihuje itsinda ry’Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Mali.

Minisitiri Biruta yavuze ko muri iyi nama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, abayobozi ku mpande zombi bagize umwanya uhagije wo kuganira ku buryo umubano w’ibihugu byombi warushaho kuba mwiza.

U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka