Perezida Kagame yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwitabwaho kuko ari amizero ya Afurika
Perezida Paul Kagame uri muri Mauritanie mu nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yagaragaje ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n’Isi muri rusange bityo ko rukwiye gufashwa rugahabwa ubumenyi butuma rwuzuza ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Perezida Kagame yavuze ko ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibyateza imbere urubyiruko ndetse rugahabwa ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo.
Ati “Mu myaka nk’icumi uhereye none Abanyafurika bari mu kiciro cy’urubyiruko bazaba bagize igice kini cy’abatuye Isi binjira mu cyiciro cy’abakozi, ntibikwiriye gupfusha ubusa aya mahirwe, abagize iki cyiciro bakwiye kuba moteri y’iterambere n’uburumbuke atari kuri Afurika gusa ahubwo no ku Isi hose. Icyo dukwiriye gukora ni uguha uru rubyiruko ubumenyi n’ubukerebutsi bituma rwuzuza ibikenewe ku isoko ry’umurimo."
Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano za Afurika gucunga neza umutungo wayo aho kwishingikiriza ku nkunga zituruka hanze zonyine ko atari ingamba zihamye.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kwiyubakamo ubushobozi ndetse bigakoresha neza umutungo bifite, kuruta kurambiriza gusa ku nkunga z’amahanga kuko bidatanga igisubizo kirambye mu gukemura ibibazo uyu mugabane ufite.
Ati "Iki kiragano gishya gifite ubushobozi bwo kuba inkingi mwikorezi y’iterambere n’uburumbuke, bitari gusa kuri Afurika, ahubwo ku Isi muri rusange. Icyo dukeneye gukora ni uguha uru rubyiruko ubumenyi n’ubuhanga byo kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo."
Perezida kagame avuga ko mu myaka iri imbere siyansi n’ikoranabuhanga bizatanga amahirwe menshi ajyanye no guhanga ibishya.
Ati “Rero dukwiye gutegurira urubyiruko rwacu ibyo. Icy’ibanze ni uko tugomba gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bukomeye."
Perezida Kagame yavuze ko bikwiye ko buri mwana ahabwa amahirwe yo kwiga, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko buri cyiciro cyisumbuye umuntu yize bifasha mu kongera umusaruro byibuze ku kigero cya 10%.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika igihura n’imbogamizi yo kubura ingengo y’imari ihagije yo gushyigikira uburezi, avuga ko icyo cyuho kizavanwaho no gukoresha neza umutungo w’ibihugu bigize Afurika, no kutishingikiriza inkunga z’amahanga kuko atari igisubizo kirambye.
Ati "Ntabwo ari ikibazo cyo kuba munini cyangwa muto cyangwa kugira ubushobozi buhagije, ahubwo ni ukugira amahitamo mazima."
Mu ijambo rye Perezida Kagame yerekanye urugero rw’uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi, ndetse rwongera ingengo y’imari ishyirwamo, aho yavuye kuri 11% mu 2020 ikagera kuri 17% mu 2024, avuga ko bidakwiye kuba kuyongera gusa ahubwo hakwiye no kwitabwa ku ireme kugira ngo haboneke umusaruro urambye.
Ati "Ibi bivuze gutoza no gushyiraho abarimu bafite ubushobozi, kujyanisha imfashanyagisho."
Aha ninaho yagaragaje ko Afurika ikwiye gutekereza kure, kuruta kuguma mu mitekerereze isanzwe.
Perezida Kagame yavuze ko ibigo n’imiryango mpuzamahanga bigomba guhuza imbaraga na za guverinoma z’ibihugu kugira ngo hongerwe ubushobozi buhari.
Perezida Kagame yanagaragaje ko urubyiruko rwinshi rwa Afurika rushyira ubuzima mu kaga rujya gushaka amahirwe ahandi, mu gihe hari uburyo rwakubakirwa ubushobozi mu bihugu byarwo.
Ati "Ndasaba ko tureba kure, ubu tuvuga urubyiruko rwinshi rwa Afurika ruri gushyira ubuzima bwarwo mu kaga, rujya gushaka amahirwe yisumbuyeho mu mahanga, iki ni ikimenyetso ko dukeneye gukora byinshi mu kongerera ubushobozi urubyiruko rwacu, ni ikimenyetso ko hari byinshi byo gukora, ndetse hari byinshi twakora."
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika kuri ubu biri gusaba impinduka mu bigendanye n’ishusho y’itangwa ry’inkunga n’imyenda mpuzamahanga ariko ko ibyiza ari ukongera ingengo y’imari aho kugira imyenda myinshi.
Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, yitabiriwe kandi n’abarimo Perezida Mohamed Ould Ghazouani usanzwe ari n’Umuyobozi wa AU, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye n’abandi.
Ohereza igitekerezo
|
Jyenda wamusazawe!! uri igitangaza!! tuzakugwa inyuma kagame wacu