Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’iterambere rya Afurika bititabwaho uko bikwiye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ibisubizo ku iterambere rya Afurika bititabwaho, kuko uko bigomba kuboneka biba bigaragazwa n’ingamba zishyirwaho, ariko abagomba kubishyira mu bikorwa bakabikora nabi batabyitayeho.

Yabitangarije mu nama mpuzamahanga y’Umuryango RPF Inkotanyi yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’uwo muryango y’imyaka 35, aho yari yitabiriwe n’abatumirwa bo mu mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, abahagarariye amashyaka ari mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abashakashatsi, n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Mu kiganiro kivuga ku ruhare rwa Afurika mu iterambere ryayo cyarimo abahanga mu by’ubukungu batandukanye barimo na Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambare (BAD), yagaragaje ko Abanyafurika bakwiye kwibaza icyo bakora ngo batere imbere (What), n’uko babigeraho (How).

Yagize ati "Mu bihugu byose bya Afurika nagenze, nasanze bafite intego biyemeje ngo biteze imbere, ariko nsanga batagaragaza ibyo bifuza gukora kurusha ibindi n’uko byakorwa, ntabwo watera imbere igihe utibaza icyaguteza imbere n’uko wakora ngo kiguteze imbere, birakwiye ko abantu bibaza ibyo bakora n’uko babikora".

Perezida Kagame yahise asaba umwanya, agaragaza ko rwose ibyo gukora Abanyafurika babizi koko, biha n’ingamba zo kubikora, ahubwo kutabyitaho bituma bitagerwaho, na za ngamba zigapfa ubusa, bivuze ko biba bitakozwe cyangwa byakozwe nabi.

Yagize ati "Ibyagakwiye gukorwa n’uko byakorwa mwanabisobanuye rwose muri iki kiganiro, ndetse byanagarutsweho kenshi, ahubwo iyo igihe cyo kubikora kigeze tubikora nabi cyangwa tugakora ubusa. Ikibazo ni ishyirwa mu bikorwa, kandi nyamara nta gihe dufite cyo gukomeza guta ku byo twakabaye dukora ahubwo tukabyirengagiza".

Muri iyi nama abayobozi batandukanye bayoboye Afurika bahawe ibihembo by’ishimwe, mu bahembwe hakabamo na nyakwigendera John Pombe Magufuri wayoboye Tanzania, n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Donald Kaberuka yanagaragaje ko ubwo amakosa yigaragaje, bikwiye ko ababyiruka batangira gutekereza uko azakosorwa by’umwihariko ku bayobozi bakiri bato binjira muri Politiki.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango RPF Inkotanyi, Christophe Bazivamo, yatangaje ko hakwiye gukomeza kubaho ubufatanye mu kuzahura ubukungu bwa Afurika binyuze mu mikoranire n’ubufatabye bw’Ibihugu bigize Umugabane.

Muri iyi nama hanagaragajwe ko guha ijambo umuturage muri Politiki imunogeye, akanagira uruhare mu bimukorerwa byatumye u Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, rubasha kwikura mu ngorane z’iterambere, kwimakaza ubutabera no kurwanya ruswa n’Akarengane, bityo ko n’ibindi bihugu byabayemo ugushyamirana n’ubuyobozi bubi byikubita agashyi.

Mu batumiwe harimo n'abo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi
Mu batumiwe harimo n’abo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka