Perezida Kagame yagaragaje ko gufasha abahinzi bato bizamura ubukungu
Mu kiganiro Perezida Kagame yatangiye mu nama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buhinzi (IFAD) ibera i Rome mu Butariyani yagaragaje ko gufasha abahinzi bato kuzamura ibikorwa byabo no kwita ku mihindagurikire y’ikirere bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Perezida Kagame yagaragaje uburyo u Rwanda rwashoboye kugabanya ubucyene mu Banyarwanda hakoreshejwe gahunda yo gufasha abahinzi bato kongera umusaruro kandi bikajyana na gahunda zo kurengera ibidukikije birinda imihindagurikire y’ikirere.
Yasobanuye ko amaterasi y’indinganire, gutera ibiti bivangwa n’imyaka muri gahunda yo kongera amashyamba no gutanga ubwatsi bw’amatungo, gutunganya ibishanga no guhuza ubutaka ndetse na gahunda ya Girinka ifasha umuturage kubona ifumbire byatumye abaturage barenga miliyoni bava mu bukene mu myaka 5 ishize.
Mu myaka 5 ishize, ubuhinzi bw’u Rwanda bwazamutseho 8% binyuze muri gahunda zo gufasha umuhinzi kongera umusaruro. Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ubuhinzi buciriritse bucyeneye gufashwa kugira ngo butange umusaruro uko bikwiye.
Perezida Kagame avuga ko kugira ngo isi ishobore kwihaza mu biribwa no kurengera ibidukikije bisaba gukora ibintu bitanga umusaruro ku muhinzi muto. Ibyo birimo gushora imari mu buhinzi buciriritse no gushyigikira umuhinzi muto kuko bituma uwo muhinzi muto ava mu bukene kandi akongera umusaruro ushobora kugera ku isoko no guhaza abo begeranye cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Kagame asanga hakwiye kongerwa imbaraga mu bushakashatsi hagamijwe kongera umusaruro mu bwinshi n’ubwiza kandi umusaruro ubonetse ukongerwa agaciro. Asanga kandi abahinzi baciriritse bagomba koroherezwa kubona imali kugira ngo barusheho kuzamura ibikorwa byabo bifite uruhare runini ku isi.
Abahinzi bato bafite 77% by’amasambu akoreshejwe neza yatanga umusaruro kurusha uko bisanzwe.
Inama ya 35 ya IFAD iteraniye i Roma kuva tariki 22/02/2012 ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhinzi buciriritse bukorwe mu buryo burambye bugaburire isi kandi bunarengera ibidukikije”.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|