Perezida Kagame yagaragaje ko amavugurura ya AU atanga icyizere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko itsinda ayoboye rishinzwe amavugurura ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ryakoze akazi gahambaye nubwo batangiranye n’imbogamizi, zirimo no kuba uyu muryango nta n’urwara rwo kwishima wwari usigaranye.

Perezida Kagame yagaragaje ko amavugurura ya AU atanga icyizere
Perezida Kagame yagaragaje ko amavugurura ya AU atanga icyizere

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024, ubwo yagiranaga ibiganiro byihariye n’abagize itsinda ayobora, rigamije gukora amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yasuzumiwemo ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mavugurura.

Perezida Kagame yavuze ko we n’itsinda bafatanyije, bakoze akazi gahambaye kuko mu gutangira aya mavugurura, AU nta n’urwara rwo kwishima yari isigaranye ku buryo nta kizere cyari gihari, ko bari kuzagera ku bikorwa bifatika nk’uko byatekerezwaga.

Ati “Ariko uyu munsi, ikigega gishinzwe amahoro gifite ubushobozi bwa Miliyoni 400 z’Amadorali, ndetse ibihugu hafi ya byose bigize uyu muryango bitanga umusanzu wabyo. Umubare munini w’ibyemezo byo kuvugurura byashyizwe mu bikorwa.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko nubwo byinshi byagiye bishyirwa mu bikorwa, ariko hakiri n’ibyabaye ingorabahizi birimo gushyiraho inzego zimwe na zimwe z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ariko kandi bitabujije ko hari intambwe imaze guterwa.

Yakomeje agira ati “Amavugurura no guteza imbere Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ni gahunda izakomeza, ntibitangira cyangwa ngo bisozwe n’umurimo wacu. Bitewe n’intambwe imaze guterwa, ubu birashoboka guteganya birushijeho gukora amavugurura, mu gutuma umuryango wacu ibikorwa byawo birushaho kugenda neza.”

Perezida Kagame yavuze ko imyaka umunani ya manda y’iri tsinda, hari byinshi byagezweho kandi bitanga umusaruro, agasanga ari cyo gihe kugira ngo ibisigaye bitaragerwaho bishyikirizwe inzego za Komisiyo mu gukomeza gufatanya n’ibihugu bigize AU.

Moussa Faki Mahamat
Moussa Faki Mahamat

Iyi nama Perezida Kagame yayoboye ikaba ibanziriza iy’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Afurika yunze Ubumwe, iteganyijwe tariki 17-18 Gashyantare 2024, ku cyicaro gikuru cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia.

Mu 2016 nibwo hatangijwe ibikorwa byo kuvugurura imikorere y’inzego nkuru za AU, aho Perezida Kagame yagiriwe icyizere na bagenzi be ngo ayobore amavugurura. Icyari kigamijwe ni uguhangana n’ibibazo bibangamiye Afurika, hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda zo kwihutisha ubukungu n’iterambere ryifuzwa.

Amavugurura ya Afurika yunze Ubumwe yatangijwe mu kureba uko uyu muryango wakwibanda ku bintu by’ingenzi, mu rwego rw’umugabane wose no kongerera ubushobozi imiryango y’uturere igamije ubukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka