Perezida Kagame yagaragaje imiyoborere myiza nk’impamvu ikomeye yoroheje ishoramari mu Rwanda
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko imiyoborere myiza ishyira imbere umutekano, ari impamvu ikomeye yatumye abashoramari baza mu Rwanda.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’Ikigo ‘Milten Institute’, Richard Ditizio, cyabereye muri Singapore kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, aho Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 11 y’Umugabane wa Asia.
Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko u rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye, ariko Abanyarwanda bakiyemeza kuyasiga inyuma ahubwo bakareba imbere ndetse bakagira amahitamo.
Perezida Kagame yavuze ko byasabye kubanza gushishikariza buri wese mu Gihugu, mu rwego rwo kugira ngo abatuirage bumve impamvu amwe muri ayo mahitamo ari yo ya ngombwa.
Yagize ati “U Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye ariko ibyo twabisize inyuma. Kugira ngo dutere imbere, twagombaga kugira amahitamo ya politiki ariko bigera aho twegera buri wese mu Gihugu kugira ngo yumve impamvu ayo mahitamo tugomba kuyakurikiza”.
Umukuru w’Iguhugu yavuze ko aha ari ho u Rwanda rwatekereje gushyira imbaraga mu bucuruzi no gukurura abashoramari.
Ati “Icyari gisigaye ni ukureba ngo ni ubuhe buryo bwiza bwadufasha gukurura abashoramari mu Gihugu cyacu ndetse no kwemerera abaturage bacu gushora imari”.
Perezida Kagame avuga ko kugira ngo ishoramari ryiyongere mu Gihugu, hagombaga kurebwa uburyo abantu bakora ubucuruzi bitabasabye ibintu byinshi ndetse no gushaka uko abantu bashora imari bisanzuye kandi batekanye.
Yagize ati “Twatekereje ku bintu byinshi mu ishoramari. Uko warikora biguhendukiye, kurema umwanya abantu bashoramo batuje, batekanye, kandi byagombaga guhuzwa n’isoko rigari. Icyo twatekereje ni uko twakoroshya urujya n’uruza mu Gihugu, ariko cyane cyane mu Karere no ku Mugabane”.
Aha rero ni ho Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko imiyoborere myiza ishyira imbere umutekano, ifatwa nk’impamvu ikomeye yatumye abashoramari baza mu Rwanda, kuko bataba bikanga ko umutekano wabo n’ibikorwa byabo uzahungabana.
Ati “Ariko hejuru ya byose hagomba kubaho imiyoborere myiza izana umutekano kugira ngo abantu bakora ishoramari ntibahangayikishwe n’ibindi bintu byinshi.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|