Perezida Kagame yagaragaje icyakorwa kugira ngo buri wese yiyumve muri Commonwealth

Perezida Paul Kagame asanga hari ikigomba gukorwa kugira ngo buri wese yiyumve mu muryango uhuriwemo n’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), harimo cyane cyane gukorera hamwe ku buryo hatagira usigara inyuma.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n'abitabiriye inama ku bukungu
Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abitabiriye inama ku bukungu

Yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, ubwo hatangizwaga ihuriro ry’iminsi itatu ry’ubukungu mu nama ya CHOGM, rifite insanganyamatsiko igaruka ku kugira imikoranire mu kubaka ejo hazaza.

Mu kiganiro yatanze, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi umuryango wa Commonwealth uhuriyeho, yaba ururimi, cyangwa uburyo imiyoborere yubatse, nko mu bukungu bibafasha gushora imari mu bihugu bitandukanye, kugura no gucuruza mu bindi bihugu cyangwa bakabikorera hamwe.

Yagize ati “Hari intangiriro nziza, ariko dukwiye gukomeza gukora ku buryo birushaho kuba byiza, ku buryo igisobanuro cy’ijambo Commonwealth kigendana n’ijambo ubwaryo, ntihagire bamwe batera imbere ngo abandi basigare inyuma. Ni akazi gakomeye cyane, dukwiye gukomeza gukorera hamwe, tugomba kureba icyakorwa kugira ngo buri wese uyu muryango awiyumvemo nta wusigaye, ibyo nibyo tugomba kongeramo imbaraga”.

Yakomeje agira ati “Nk’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ntibyumve ko byasigaye inyuma, tugomba kuzuza iyo nshingano, mu bucuruzi, mu bukungu, mu ishoramari n’ibindi, nko mu bibazo twagiye tuvugaho byaba iby’iterambere mu burezi, ubuzima. Twagize icyorezo cya Covid-19, inkingo zirabura, hari ubwo zabonwaga n’ibihugu bimwe kandi bike, ibindi bikamara igihe ntazo bifite”.

N’ubwo hari aho byageze zigatangira kuboneka, ariko ngo uburyo ibintu bikorwamo bukwiriye kwihutishwa, kugira ngo barusheho guha agaciro kamwe abagize uyu muryango n’ibyiyumviro byabo.

Perezida wa Repabulika y’u Rwanda asanga n’ubwo Isi ifite imyumvire itandukanye, ariko buri wese na buri gihugu bafite icyerekezo kimwe ku hazaza.

Ati “Twabikora kandi tukabigeraho mu gihe twaba twumva ko ahazaza hahuriweho kuri twese ariho dushaka, ni akazi gakomeza kuko buri wese azakomeza kwerekana ibitandukanye n’ibyo dutekereza, ibyakorwa, uko abona ahazaza n’ibyo dukwiriye kubona muri aho hazaza”.

Akomeza agira ati “Icyiza ni uko dufite imyumvire ihuye ku cyo twese tugomba gukora kugira ngo tugire ahazaza hamwe, igisigaye ni ugukora ibishoboka byose tukabigeraho. Isi ifite imyumvire itandukanye ariko buri wese na buri gihugu dufite icyerekezo kimwe kuri aho hazaza”.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, avuga ko uyu muryango ugizwe n’urubyiruko rwinshi bigaragaza ko ejo hawo ari heza.

Ati “Umuryango wacu ukomeje kwaguka, ugizwe n’ibihugu 54, iwabo wa 1/3 cy’abatuye Isi, abarenga miliyari 2.5 bagizwe na 60% bari munsi y’imyaka 30, bivuze ko tukiri bato”.

Nyuma y’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Commonwealth niwo wa kabiri ku Isi ufite abanyamuryango benshi, kuko ugizwe n’ibihugu 54, bifite uruhare runini mu iterambere ry’Isi, kuko umusaruro mbumbe wabyo ugizwe na miliyali ibihumbi 13 by’Amadolari y’amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka