Perezida Kagame yagaragaje akamaro ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka Youth Connekt Africa 2019 ryatangijwe mu Rwanda ku wa 09 Ukwakira 2019.

Ahereye ku izina ubwaryo ry’iryo huriro ari ryo ‘Youth Connekt’, Perezida Kagame yakomoje ku kamaro ka Youth Connekt, agaragaza ko ihuza abantu bo mu bihugu bitandukanye bagashakira hamwe ibisubizo byabafasha kwiteza imbere.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko guhuza abantu bari ku isi bigomba kugira aho bitangirira, mu rugo, noneho bigakomereza hanze yo mu rugo, mu gihugu cyawe, noneho bigakomereza no mu baturanyi, bikarangira Afurika ibaye nk’aho ari mu rugo rw’Abanyafurika.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika, ibinini n’ibito mu buso, bishobora kwishyira hamwe bikaba ibihangange. Yerekanye ko n’ubwo igihugu cyaba kinini ariko kikaba nyamwigendaho gihinduka gito. Yanifashishije urugero rw’aho ushaka kugera kure ajyana n’abandi bityo bakabasha kugera kure kandi vuba.

Minisitiri w’Urubyiruko mu Rwanda, Rosemary Mbabazi, yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu guteza imbere urubyiruko no guharanira ibikorwa byo kurwongerera ubushobozi.

Ati “Kuba muri hano bisobanuye agaciro gakomeye muha urubyiruko.”

Youth Connekt Africa izamara iminsi itatu ibera mu Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2019 irimo kuba ku nshuro yayo ya gatatu ikaba ihuje ibihugu bitandukanye byiganjemo ibyo muri Afurika. Muri rusange iy’uyu mwaka yahuje baturuka mu bihugu 91.

Youth Connekt yatangiye muri 2012 itangijwe na perezida Kagame.

Akamaro kayo katumye ibindi bihugu 11 bya Afurika byiyemeza kwisunga u Rwanda muri iyo gahunda, hakaba hari n’ibindi byinshi bigaragaza ubushake bwo kujya muri iyo gahunda.

Kuri iyi nshuro irimo kubera muri Kigali Arena, ikaba yaritabiriwe n’abasaga ibihumbi icumi baturutse hirya no hino ku isi.

Irahuza urubyiruko na ba rwiyemezamirimo baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika barebera hamwe cyane cyane ibibazo urubyiruko rufite.

Muri iyo minsi itatu iri huriro rizamara, hateganyijwemo ibiganiro byibanda ku iterambere ry’urubyiruko muri Afurika. Hazanagaragazwa ibitekerezo byavamo imishinga y’iterambere, ndetse habeho no guhemba abo mu rubyiruko bafite imishinga myiza bo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Ahabera ihuriro rya Youth Connekt Africa, harabera n’imurika ry’ibikorerwa mu Rwanda n’ahandi muri Afurika kimwe n’imurika rishingiye ku muco. Hari n’ahatangirwa inama zerekeranye n’umurimo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu hateguwe n’igitaramo cyatumiwemo abahanzi b’Abanyafurika barimo Patoranking wo muri Nigeria.

Hateganyijwe n’igikorwa cyo kugenda muri Kigali n’amaguru mu masaha y’umugoroba mu rwego rwa siporo rusange. Iki gikorwa ndetse n’ibindi bitandukanye biteganyijwe ko kizagaragaramo icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka