Perezida Kagame yaganiriye na Uhuru Kenyatta

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yakiriye muri Village Urugwiro Uhuru Kenyatta, wabaye Perezida wa Kenya akaba umwe mu bahuza bashyizweho n’imiryango ya EAC-SADC mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Abayobozi bombi baganiriye ku bibazo by'umutekano mu burasirazuba bwa RDC
Abayobozi bombi baganiriye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC

Ibiganiro byabo byibanze ku muhate ukomeje kugaragazwa, kugira ngo amahoro arambye aboneke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no gukemura intandaro y’amakimbirane ari muri ako gace.

Ibibazo byo mu burasizuba bwa RDC, byabaye agatereranzamba nyuma y’aho umutwe wa M23 ufatiye intwaro batangiza urugamba, bakaba bamaze kwigarurira igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, birimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Icyo kibazo ni cyo cyatumye hashyirwaho abahuza batandukanye mu rwego rwo kukibonera umuti ngo intambara ihagarare, gusa na n’ubu ntibiragerwaho, icyakora ibiganiro birakomeje.

U Rwanda na Kenya ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye. Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitali enye mu cyanya cyahariwe Inganda cya Naivasha.

Ubwo butaka bwakwifashishwa n’u Rwanda mu gihe cyo gutwara ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka