Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed wa Ethiopia

Perezida Kagame yaganiriye na Abiy Ahmed wa Ethiopia ku mubano w’ibihugu byombi, Akarere n’isi muri rusange.

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari busoze kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ubwo yari akigera mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro) igaragaza ko Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bari kumwe (tête-à-tête) ku ngingo zitandukanye ariko zitahise zitangazwa mu buryo burambuye.

Itangazo ryo kuri Twitter y’Urugwiro rigira iti "Baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ingirakamaro zirimo ibijyanye n’umwihariko w’ibihugu byombi, ibirebana n’Akarere ndetse n’ibirebana n’aho isi igeze kugeza ubu."

Nyuma y’uwo mubonano Perezida Kagame yakiriye Abiy Ahmed Ali wa Ethiopia ku meza basangira ifunguro rya nimugoroba.

Kuva mu mwaka wa 2019 Leta ya Ethiopia ihanganye n’Umutwe w’Inyeshyamba witwa TPLF wavukiye mu ntara yitwa Tigray iri mu Majyaruguru y’Igihugu, bakaba batumvikana ku bijyanye n’uburyo bw’imiyoborere y’icyo gihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga cyane cyane Eritrea baturanye.

Ethiopia kandi ikaba ihora ihanganye n’igihugu cya Misiri na Sudan kuva mu myaka myinshi bishingiye ku mikoreshereze y’Uruzi rwa Nil, kuko ibyo bihugu bitifuza ko Ethiopia ihagarika amazi bikoresha mu buhinzi ikubaka urugomero rwa rutura rutanga amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

@ RWASIBO,nibyo koko.Igitangaje nuko byitwa ingabo z’igihugu,nyamara iteka ari abenegihugu birwanira.Urugero ni intambara ya Burundi,Uganda,DRC,Ethiopia,Libya,Tchad,Cameroon,etc...,ndetse n’u Rwanda.

gatare yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Nkuko abasesenguzi bamwe bavuze,wasanga Ethiopia isabye u Rwanda “umusada” wo kujya kurwanya abigometse bo muli Tigray.Gusa umuti w’intambara ntabwo ari intambara.Kubera ko niyo watsinda,ejo havuka abandi bakurwanya.Ikindi kibabaje,nuko muli Afrika usanga ari abenegihugu birwanira hagati yabo,ahanini bishingiye ku moko cyangwa akarere.Nta gihugu gitera ikindi.Urugero,mu ntambara yo mu Rwanda ya 1990-1994,byagaragaye ko abitwaga ingabo z’igihugu barwaniraga agatsiko k’abantu batashakaga kurekura ubutegetsi.

rwasibo egide yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka