Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Paul Kagame yakiriwe n’igikomangoma cya Abu Dhabi Mohammad Bin Zayed, bagirana ibiganiro bijyanye n’umubano n’iterambere ry’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi Mohammad Bin Zayed
Shaikh Mohammad asanzwe ari n’umuyobozi mukuru wungirije mu ngabo za Abu Dhabi, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku ishoramari, iteramebere n’ibibazo birebana na politiki ibihugu byombi bihuriyeho.
Shaikh Mohammad yagaragarije Perezida Kagame ko Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Abu Dhabi iherereyemo, zishimira kugirana imibanire myiza n’ibindi bihugu.
Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Abarabu byaba ari inyungu z’u Rwanda bitewe n’iterambere izi leta zigezeho.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
TURABYISHIMIYE NIKARIBU
iyo ni ntamwe nziza kubihugu byombi ndabifuriza umubanomwiza bombi