Perezida Kagame yaganiriye n’Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Tianjin

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 12/09/2012 yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda biganjemo abacuruzi bakorera mu mujyi wa Tianjin mu gihugu cy’u Bushinwa abakangurira kwitwara neza bakaba abavugizi b’u Rwanda aho bari.

Mu gihugu cy’u Bushinwa kandi Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga yiga ku bibazo birebana n’ubukungu ku isi (World Economic Forum).

Ku munsi wa Kabiri w’iyo nama, Perezida Kagame yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “ahazaza h’ubukungu bw’Afurika n’icyerekezo ubu bukungu burimo bufata kubera abafatanyabikorwa bashya mu ishoramali Afurika igenda ibona”.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yashimangiye ko hageze ko Afurika irushaho kugira uruhare rugaragara mu ishoramali ryo ku isi. Yasobanuye ko ishoramali ryose rikorwa ku isi rifite agaciro ka miliyari 1500 z’amadorali y’Amerika.

Uruhare rw’afurika muri iryo shoramali ni 2.8% ni ukuvuga miliyari 42 na miliyoni 800 z’amadorali.

Ati “Icyo ibyo bivuze ni uko hakirimo icyuho; Afurika ishobora gukora ibiruseho. Biradusaba twe Abanyafurika gukorana imbaraga mu byo dukora muri Afurika ndetse no hagati y’ibihugu by’Afurika".

Umukuru w’igihugu yakomeje asobanura ko hakenewe kongerwa ingufu mu gukura amasomo ku bandi ndetse no kugira ubufatanye n’amasoko mashya yaduka. Ati "Twari tumenyereye amasoko y’abateye imbere ariko hari andi masoko arimo atera imbere kandi akorana neza n’Afurika”.

Perezida Kagame yashimangiye ko hari icyizere kuko usanga hari intambwe iterwa muri izo nzego.

Abacuruzi b'Abanyarwanda bakorera i Tianjin bishimiye ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame.
Abacuruzi b’Abanyarwanda bakorera i Tianjin bishimiye ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame.

Yagize ati “Hari ibyiza tubona muri Afurika bishimishije, Afurika ifite amahirwe akomeye y’iterambere, ku isi harabera ibintu byinshi tugomba kugiramo uruhare, nibwira ko Afurika hari ibyo igisabwa gukora kandi mbona twarushaho kujya imbere. Kandi iki nicyo gihe cyo gukora. Ibyo dusabwa gukora turabizi. Dushobora kurushaho gutera intambwe mu bijyanye no kugira uruhare rugaragara mu ishoramali ryo ku isi”.

Perezida Kagame n’abayobozi bari kumwe bemeza ko Afurika ifite amahirwe yayifasha kurushaho kuzamura ubukungu.

Inama y’ihuriro mpuzamahanga yiga ku bibazo birebana n’ubukungu ku isi yagiyeho guhera mu mwaka wa 2007; ihuza abashoramari bo ku isi yose kandi ikaba ibera ku mugabane w’Aziya.

Iy’uyu mwaka yiritabiriwe n’abashoramari mu bucuruzi barenga 1500, abayobozi ndetse n’abahagarariye imiryango ya sosiyete civile baturutse mu bihugu bigera kuri 90.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

NIMUKOMEREZAHO YENDA MWEBWE UBWO MWAMAZE KUYABONA.TWEBWE TWARASHAKISHIJE TWARAHEBYE.

EUGENE yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka