Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi

Perezida Paul Kagame, Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yajyanye Gen Muhoozi Kainerugaba mu rwuri rwe aramugabira.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame uretse gutembereza Gen Muhoozi mu rwuri rwe yanamugabiye inka z’Inyambo.

Gen. Muhoozi ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu, rukaba ari urwa kabiri agiriye mu Rwanda, aho yageze i Kigali ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, mu masaha ya mu gitondo akakirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda hamwe n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

Mu bikorwa by’ingenzi akomeje kugirira mu ruzinduko rwe, kuri uyu wa Kabiri yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali aho yunamiye ndetse ashyira indabo ku mva aharuhukiye imibiri y’abasaga ibihumbi 250.

Gen Muhoozi yasuye kandi Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho yavuze ko ubutwari bwaranze Ingabo za RPA ari ikintu ingabo zose za Afurika zifuza.

Gen Muhoozi yagize ati: “Ubutwari n’imikorere byaranze Intwari za RPA mu 1990-1994 ni ikintu ingabo zose zo muri Afurika zifuza. Ndashimira abantu bose bagize uruhare mu ntsinzi y’urwo rugamba.”

Nyuma ya saa sita yaboneyeho gusura inyubako y’imikino y’intoki ariko ishobora no kwakira ibitaramo, Kigali Arena. Ndetse mu mafoto yashyizwe ahagaragara yerekana uyu mugabo w’imyaka 47 anaga umupira wa Basketball aho batsinda ibitego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

URUZINDUKO RWUYUMUGABO RWARANSHIMISHIJE AHUBWO IYO NGIRA ISAMBU NANGE NAMUGABIRA AKITURIRA MURWAGASABO

ELIAS yanditse ku itariki ya: 16-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka