Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Gen. Muhoozi usanzwe ari n’umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi MU 1994, yatambagijwe ibice birugize, yunamira ndetse ashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga 250,000.

Gen. Muhoozi yageze i Kigali ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, mu masaha ya mu gitondo, mu ruzinduko rwe rwa kabiri agiriye mu Rwanda, aho yakiriwe n’abayobozi bo muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda hamwe n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

Gen Muhoozi uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu, ku munsi wambere w’uruzinduko rwe, akaba yarakiriwe na Perezida Paul Kagame, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byabitangaje. Bikaba biteganyijwe ko azitabira ibikorwa bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka