Perezida Kagame yagabiye inka umuryango wibarutse abana batatu b’impanga

Umuryango wibarututse abana batatu b’impanga utuye mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, ejo, washyikirijwe inka ihaka wagabiwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Uyu muryango washykirijwe iyo nka n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB (Rwanda Agriculture Board). Chrisitine Kanyandekwe waje ahagarariye RAB yatangaje ko batumwe na Perezida Kagame.

Kanyandekwe yagize ati “Prezida Kagame akimara kumva ko mwibarutse abana batatu yahise abagabira inka kugira ngo izabakamirwe; yadutumye ngo tuyibashyikirize”. Iyo nka bagabiwe na Perezida Kagame iri mu bwoko bwa frizone kandi mu kwezi kumwe gusa izaba ibyaye kuko ihatse amezi umunani.

Kanyandekwe yasabye uwo muryango gufata neza iyo nka kugira ngo izabagirire akamaro kandi nimara kubyara bazoroze n’abandi.

Nyirabarimwabo Athanasie, wibarutse abo bana batatu b’impanga, yatangaje ko yishimiye Perezida Kagame kuba bamugabiye inka. Yagize ati “ndishimye cyane kuko iyi nka nikamwa, amata azanyunganira, nzajya nyaha aba bana nanjye kandi azamfasha kubona amashereka menshi”.

Umugabo w’uwo mugore, Shumbusho Claude, nawe yatangaje ko yishimiye iyo nka Perezida Kagame yamugabiye, yiyemeza kuzayifata neza.

Agoronome w’akarere, Simpenzwe Céléstin, yatangeje ko akarere kazakomeza kubafasha mu buryo butandukanye babinyujije mu nzego z’ibanze. Yongeyeho ko iyo nka bagabiwe bayihawe na Perezida Paul Kagame mu rwego rwa Girinka kugira ngo ibafashe bikure mu bukene.

Uyu muryango wagabiwe inka wibarutse abana batatu tariki 11/11/2011 mu bitaro bya byumba. Bavutse batarageza igihe kuko bavutse bafite amezi arindwi gusa.

Se w’abo bana, Shumbusho Claude, yavuze ko abo bana bibarutse ari imbyaro ya munani. Yavuze ko ubu bari kuba bagize abana icumi ariko hari abana babiri bitabye Imana. Ubu bagize abana umunani.

Shumbusho yongeyeho ko yiyemeje gukurikiza gahunda yo kuboneza urubyaro; nta bandi bana azongera kubyara.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka