Perezida Kagame yagabiye abaturage ba Rutsiro na Rubavu

Ku itariki 21 Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagabiye imiryango yo mu Turere twa Rutsiro na Rubavu inka 18 n’intama 40.

Abahawe ayo matungo ni abo mu Mirenge ya Nyabirasi na Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, no mu Murenge wa Bugeshi n’uwa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

Abayobozi ba RDF bayobowe na Maj Gen Eric Murokore, uhagarariye ‘Reserve force’ mu Ntara y’Amajyaruguru, bari kumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze harimo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence na Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, bashyikirije iyo mpano imiryango yatoranyijwe.

Abaturage bishimiye inka bagabiwe n'Umukuru w'igihugu
Abaturage bishimiye inka bagabiwe n’Umukuru w’igihugu

Meya wa Rutsiro Ayinkamiye, yashimiye Perezida Kagame wagabiye iyo miryango, kugira ngo bizamure imibereho myiza yayo. Yanashimiye kandi abaturage bakorana neza n’inzego z’umutekano, ibyo bigatuma umutekano ugerwaho aho batuye ndetse bigatuma iterambere ry’aho batuye rikomeza kuzamuka.

Maj Gen Eric Murokore yasabye abaturage gukomeza kubumbatira umutekano bagezeho ndetse bagakomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda zigamije kurwanya icyorezo cya Covid-19, ashimangira ko icyo cyorezo ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu ndetse n’uw’isi muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse ntuye rutsiro ruhango nangendashimira poul kagame kumuhanda yaduhaye ariko abatwata amagare batubuza uburenganzibwokuyagendaho nikibazo

Orivier yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Muraho neza nitwa Nshimyumuremyi Gad nagirango mumfashe mumpere ubu butumwa Nyakubahwa wa Repuburika!nabuze aho namuhera ngo mushimire byinshiza nagiye mbona yakoze nagirango muzamumbwirire ngo Imana izamuhe umugisha we n’umuryangowe sinzi uko nabivuga ngo mubyumve ariko icyo cyo ni Intwari ni Umucunguzi Imana yihereye igihugu cyacu!Reka nkomeze mubwire nti Uragahora kungoma.Murakoze

Nshimyumuremyi Gad yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka