Perezida Kagame yafunguye uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi muri beto (Beton) bizorohereza abakora umurimo w’ubwubatsi.

Perezida Kagame atemberezwa muri urwo ruganda
Perezida Kagame atemberezwa muri urwo ruganda

Perezida Kagame yafunguye urwo ruganda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017.

Urwo ruganda rwitwa Afriprecast ruzaruhura abubatsi kuko bazajya baruguramo izo beto ubundi bajye kuzikoresha mu bwubatsi ako kanya, mu gihe bari basanzwe bazikorera bakoresheje isima n’ibindi bikoresho, bigafata igihe kugira ngo beto yume.

Urwo ruganda rwashowemo miliyoni 25 z’amadorali ya Amerika (Miliyari 21RWf) ruzaha akazi abantu babarirwa mu 1000.

Perezida Kagame ubwo yafunguraga urwo ruganda yashimiye abarwubatse ahamya ko ruzaha akazi abaturage benshi kandi rukanabasigira ubumenyi.

Perezida Kagame bamwereka zimwe muri beto urwo ruganda rukora
Perezida Kagame bamwereka zimwe muri beto urwo ruganda rukora

Akomeza avuga ko AfriPrecast izatuma ibikoresho by’ubwubatsi bitumizwa hanze bigabanuka bityo ibyo rukora byoherezwe mu bihugu byo mu karere.

Agira ati "Ibi byerekana ko koko (uru ruganda) ari ishoramari ry’u Rwanda. Dukomeje kwakira abashoramari baturuka hirya no hino ku isi ariko duhereye iwacu."

Akomeza yizeza abikorera ko Leta izakomeza gukora ibishoboka mu kubatera inkunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka