Perezida Kagame yafunguye ku mugararo umushinga wa KivuWatt (Ivuguruwe)

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Kivu Watta, giherereye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Gicurasi 2016, nibwo yatashye uyu umushinga wo kubyaza gaz methane ingufu z’amashanyarazi, kugeza ubu utanga umuriro wa Megawati 26 kuri 25 zari ziteganyijwe.

Icyiciro cya mbere cy'umushinga wa KivuWatt kigiye gutahwa ku mugaragararo kuri uyu wa Mbere.
Icyiciro cya mbere cy’umushinga wa KivuWatt kigiye gutahwa ku mugaragararo kuri uyu wa Mbere.

Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 2 Werurwe 2009. Uretse icyiciro cya mbere, bikaba biteganyijwe ko hazahita hatangira umushinga wo kubaka icyiciro cya kabiri kigomba gutanga Megawati 75, zose hamwe zikaba 100.

Icyiciro cya mbere gitahwa kuri uyu munsi cyatangiye gutanga izi ngufu kuva ku wa 31 Ukuboza 2015.

Gaz Methane ikurwamo izi ngufu yavumbuwe mu Kiyaga cya Kivu mu mwaka wa 1936.

Abantu batandukanye bamaze kuhagera. Bategereje ko Perezida Kagame ahagera.
Abantu batandukanye bamaze kuhagera. Bategereje ko Perezida Kagame ahagera.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka