Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko nta heza nk’iwabo

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko muri Afurika hari amahirwe yarufasha kugera ku cyo rwifuza cyose, kuko imbogamizi rwahura na zo atari nyinshi nk’uko rubikeka.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite ibikenewe byose muri Afurika ngo rugere ku nzozi zarwo
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite ibikenewe byose muri Afurika ngo rugere ku nzozi zarwo

Yabitangarije mu kiganiro yahaye urubyiruko rugera kuri 45 ruturutse mu bakorerabushake b’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU), ibiganiro byabereye mu biro bya Perezida kuri uyu wa Gatanu ya tariki 5 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Urubyiruko nka mwe mukiri bato imbogamizi mufite ntizikanganye nk’uko mubitekereza. Mufite ubuhanga n’ubushobozi bushoboka bwose bwabafasha kugera ku cyo mwifuza. Mushobora kugira uruhare rwo gufasha igihugu cyanyu n’umugabane wanyu kugera aho bikwiye kuba biri.”

Perezida Kagame yabibwiraga urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika, rurimo na 15 baturutse mu Rwanda.

Yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kumva ko kwimukira ku yindi migabane ari byo bizabaha ubuzima bifuza.

Ati “Mureke gutuma Afurika igaragara nk’umugabane wavumwe. Imana yaduhaye ibirenze ibyo yahaye abandi. Mureke twishimire umutungo dufite kandi tuwukoreshe.”

Urubyiruko rugizwe n'inkumi n'abasore 45, harimo 15 baturutse mu Rwanda baganiriye na Perezida Kagame
Urubyiruko rugizwe n’inkumi n’abasore 45, harimo 15 baturutse mu Rwanda baganiriye na Perezida Kagame

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rwabaye nka laboratwari yapimiwemo ibintu byose bibi, ariko nyuma rukaba rwarashoboye kubyikuramo.

Ati “Niba twarashoboye kwikura muri izo mbogamizi, ni ukuvuga ko n’undi wese ku isi yabishobora. Nka mwe b’uburubyiruko mukiri bato ntimukwiye kuba abanyantege nke imbere y’ibibazo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo His Excellency avuga nibyo.Nta heza nk’iwabo W’UMUNTU.Bisobanura ngo:"East or West,home is best".
Ku byerekeye yuko uru rubyiruko rwakikemurira ibibazo,bigongana nuko abayobozi benshi bo mu bihugu bya Africa,ari dictators.Muli ibyo bihugu,abakiri bato nta jambo bagira.Nicyo kibaca intege.Ugasanga president n’abana be,barusha igihugu gukira.Urugero ni Equatorial Guinea,aho umuhungu wa president ahora afatwa yikoreye millions of US dollars.
Iyi si izakira ibibazo aruko iyobowe n’ubwami bw’imana nkuko Daniel 2:44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka ubwami bw’imana,aho guhera mu byisi gusa.

Gatare yanditse ku itariki ya: 7-10-2018  →  Musubize

Mukurikirane imikorere ya Rwanda medical council. Abize hanze turi gukandamizwa cyane .

Shimwa yanditse ku itariki ya: 5-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka