Perezida Kagame, Uhuru na Museveni bazahurira mu biganiro muri Uganda

Biteganyijwe ko Perezida Kagame, Perezida Uhuru wa Kenya hamwe na Perezida Museveni wa Uganda bahurira Entebbe mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa kabili tariki 25/06/2013 kugira ngo baganire ku bufatanye bw’ibihugu bayoboye.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Uganda bamwe mu bayobozi bategerejwe Kampala ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere barimo Perezida Uhuru kugira ngo aganire na Perezida Museveni, ariko akaba yitabira n’inama ku ishoramari ry’ibikorwa remezo iri kubera mu gihugu cya Uganda.

Perezida Kagame na Uhuru Kenyatta i Nairobi tariki 10/04/2013.
Perezida Kagame na Uhuru Kenyatta i Nairobi tariki 10/04/2013.

Kuri uyu wa kabiri nibwo abayobozi b’ibihugu bitatu bazahurira mu nama ibahuza mu kwiga ku bufatanye bw’ibihugu byabo mu iterambere. Ibi bihugu bisanzwe bihuriye mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba biri mu bihugu biza imbere mu ishoramari muri aka karere.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka