Perezida Kagame ntiyifuza kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivisi yaburiye mu Rwanda

Perezida Paul kagame yatangaje ko adashaka kongera kumva ko hari abaturage baburiye serivisi mu Rwanda bigatuma bambuka imipaka bajya kuzishakira mu bihugu by’abaturanyi.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwabohowe kugira ngo abarutuye baruhuke bimwe mu bibazo byari byarabazonze, ikaba ari yo mpamvu ashingiraho ko nta muturage ukwiye kugira icyo aburira mu Rwanda.

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu kwizihiza umunsi wo kubohora igihugu, wari wizihijwe ku nshuro ya 24, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nyakanga 2018.

Yagize ati “Nta mupaka twakwambuka ngo tujye kubona serivisi ziruta izo tubona hano mu Rwanda, ari mu by’ubuzima ari mu mashuri.”

Akarere ka Muhanga ntigahana imbibe n’ibihugu by’ibituranyi, ariko Perezida yabikomojeho nyuma y’uko hari amakuru yamugezeho ko hari abaturage basigaye Babura serivisi zirimo iz’ubuzima n’uburezi bakajya kubishakira hanze.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame berekwa bimwe mu bice bigize uyu mudugudu
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame berekwa bimwe mu bice bigize uyu mudugudu

Aho iki kibazo kikigaragara ni ku baturage baturiye imipaka, kubera ko aho batuye nta serivisi rusange zihagera.

Perezida Kagame yasabye abaturage bategerejwe ibikorwa rusange kubyishyuza ubuyobozi kuko ari zo nshingano za bwo, anabizeza ko aho leta izajya imenya hose itazajya itinda kubihageza.

Ati “Ndabasezeranya koi zo mpamvu zikoreshwa zituma abantu bambukiranya imipaka, turaza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bajya kwambuka bajya gushaka babibone hafi y’aho batuye.”

Yasabye Abanyarwanda muri rusange dukwiye gukomeza gufatanya mu rugamba rwo kwiteza imbere, urugamba rw’ubukungu, mu guharanira umutekano n’ibindi byubaka igihugu, kuko urwari rugoye ari rwo rwo kubohora igihugu barutsinze.

Muri ibi birori byabereye mu Murenge wa Rongi, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame banatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo wubakiwe imiryango itishoboye.

Uyu mudugudu ufite amazu 25, ishuri ryigisha imyaka 12, irerero ry’abana, ivuriro n’inzu yagenewe kwakira ibirori bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rwose abaturage baturiye imipaka turababaje,amashuri aracyari make cyane,dore twari twifitiye kaminuza ya rusizi internation university aho kuyitera ingufu ngo itere imbere,ibitagenda bikosorwe ahubwo bahisemo kuyifungu burundu,none natwe twayobotse bukavu gukomeza ibyo twari turi kwiga muri iyo kaminuza kandiiyo tugeze mu rwanda bahita baduha equivalence bihuse kandi nyamara urebye ibyo bigisha biri hasi y,ibyo twigaga muri rusizi international university.

badege yanditse ku itariki ya: 23-07-2018  →  Musubize

Ariko hari Services nyinshi zitaba mu Rwanda.INGERO ni nyinshi.Hari Visas,ibyuma by’imodoka tujye gushaka muli Uganda iyo imodoka zacu zapfuye,etc...Hari n’abajya hanze gukorayo ubucuruzi kubera imisoro ihanitse,etc...

Kananura yanditse ku itariki ya: 4-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka