Perezida Kagame ntajya aburira siporo iminota 30 buri munsi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko buri munsi adashobora kubura iminota 30 agenera siporo n’imyidagaduro mu rwego rwo gufasha umubiri gukora neza.

Ibi yabisobanuye asubiza uwari umubabije ibijyanye n’ubuzima bwe bwite bwa buri munsi nk’Umukuru w’Igihugu mu gihe akitse imirimo.

Perezida Kagame yabitangarije abagera kuri 200 bagize Umuryango Mpuzamahanga witwa “Eisenhower Fellowoships” bateraniye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kamena 2019 baturutse mu bihugu bitandukanye bigize isi n’umugabane wa Afurika by’umwihariko.

Umuryango “Eisenhower Fellowships” ushishakariza abantu kugira ubutwari ugendeye ku byaranze ubuzima bw’uwari Perezida wa wa 34 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika “Dwight David” wari uzwi nka Eisenhower.

Perezida Kagame avuga ko agira uburyo agabanya amasaha y’umunsi, akamenya ko umuntu ataberaho ikintu kimwe ahubwo ngo hari igihe cyo gukora, hakabaho n’icyo kwidagadura no kuruhuka.

Ati “Turi abantu, dufite imiryango n’inshuti tugomba kwitaho, ariko hagera ubwo widagadura kugira ngo ugire ubuzima bwiza, ibyo byose rero ngerageza kubibonera igihe”.

“Ngira igihe cyo gufana imikino inyuranye nk’umupira w’amaguru, nshimishwa cyane no kureba umukino wa Basket, nkaba nkina umukino wa Tennis.”

“Buri gihe ibi ngomba kubibonera iminota nka 30 mu munsi umara amasaha 24, wenda kimwe muri ibi gishobora kumara igihe kinini kurusha ibindi, ariko ntabwo nibagirwa kuryama kugira ngo nduhuke”.

Perezida Kagame yakomoje ku kamaro k’Inkiko gacaca

Perezida Kagame yakomeje asobanurira Umuryango “Eisenhower Fellowships” impamvu hari amahitamo y’Abanyafurika, by’umwihariko Abanyarwanda, adashingira ku mahame y’Abanyaburayi na Amerika bahoze ari abakoloni.

Ashingiye ku myitwarire y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko nta buryo Abanyarwanda bari kongera kubana kivandimwe hashingiwe gusa ku Rukiko mpuzamahanga rwari i Arusha muri Tanzania.

Avuga ko uru rukiko (ICTR) rwaciye imanza 70 mu gihe cyose rwamaze hakoreshejwe amadolari ya Amerika miliyari 2.5 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari ibihumbi bibiri na magana atatu).

Ni mu gihe Inkiko Gacaca zo ngo zaciye imanza za Jenoside zirenga miliyoni imwe hakoreshejwe miliyoni 37 z’amadolari(ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 35).

Perezida Kagame ati “Uzumva ariko hari abavuga ko ibi twabikoze duhungabanya uburenganzira bwa muntu, ngo nta bunganizi ababurana babonye, ngo ntabwo ubu bucamanza bukwiriye guhabwa ubuziranenge mpuzamahanga,…”

“Nyamara ibi byatumye abantu babana neza, barakorana batangira kwiteza imbere. Abavuga ibi rero rimwe na rimwe barakurangaza bakakubuza ibyo wikorera, ariko ujye ureka umusaruro wavuye mu byo ukora abe ari wo wivugira”.

Urubyiruko rwa Afurika rugize Umuryango “Eisenhower Fellowoships” rwateraniye i Kigali rugamije kumva ibitekerezo byarufasha kujya guhindura abandi bugarijwe n’ubushomeri, ndetse n’uburyo bazavamo abayobozi beza b’uyu mugabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yego rwose our Exellency.Tugomba gushaka umwanya wo Gukora,Kwidagadura no Kuruhuka kugirango tugire ubuzima bwiza.Icyo twakongeraho nuko tugomba gushaka Imana kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka (spiritual activities).Ntitukibwire ko bireba abanyamadini gusa.

gatare yanditse ku itariki ya: 14-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka