Perezida Kagame ni intwari y’Afurika n’u Rwanda Imana yatumye kurokora Afurika-Abaturage ba Muhanga

Abaturage bo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga barifuza ko ingingo y’101 yahinduka bakitorera Perezida Paul Kagame, ariko ntagereze aho gusa ahubwo akazayobora na Afurika nk’uko Perezida Obama ukomoka muri Kenya ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu baturage bavuga ko ubunararibonye bwa Kagame butakarangiriye mu Rwanda gusa kuko ngo basanga hari n’ibindi bihugu bimukeneye kugira ngo na byo bibone ku byiza u Rwanda rufite, ari na ho bashingira bavuga ko yakagizwe umuyobozi wa Afurika.

Abaturage bo mu Murenge wa Muhanga bavuga ko Perezida Kagame akwiriye kuyobora Afurika nk'uko Obama ayobora Amerika.
Abaturage bo mu Murenge wa Muhanga bavuga ko Perezida Kagame akwiriye kuyobora Afurika nk’uko Obama ayobora Amerika.

Karara Vivens avuga ko ahagarariye abanyonzi bo mu Kagari ka Nganzo, akaba asanga ibyiza bya Perezida Kagame bifite icyo bishatse kuvuga ku isi no mu ijuru.

Agira ati “Njyewe iyo ndebye ntabwo Kagame ari Perezida w’u Rwanda gusa ahubwo ni uwa Afurika yose kuko ni igihangange nka Obama wavuye muri Kenya akajya kuyobora Amerika”.

Abaturage babarirwa nko mu 2500 bitabiriye ibiganiro n’abadepite ku busabe bwo guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, bose bagaragazaga ko iyo biba byashobokaga Perezida Kagame yayobora ubuziraherezo kuko ibyiza amaze kubagezaho ari ntagereranywa.

Bavugaga ko kubera ko umukuru w’igihugu agomba kugira manda byanze bikunze, basanga undi muperezida wazasimbura Kagame yazahabwa imyaka itatu cyangwa ibiri yo kumusuzuma ngo barebe niba na we ashoboye kuko nta cyizere bazaba bamufitiye.

Abanyamuhanga, n'akanyamuneza, bavuga ko iyo biba byashobokaga Kagame yakayoboye ubuziraherezo.
Abanyamuhanga, n’akanyamuneza, bavuga ko iyo biba byashobokaga Kagame yakayoboye ubuziraherezo.

Abanyamuhanga, bashingiye ku mutekano wabonetse mu gihugu nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibikorwa by’iterambere bimaze gukorwa mu myaka 21, bahamya ko Perezida Kagame ari intwari y’Afurika n’u Rwanda kandi ko ari we watumwe n’Imana kurokora umugabane w’Afurika.

Abadepite bari bagize itsinda ryaganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Muhanga bishimiye uburyo bakomeje kugaragaza ko bihagazeho ku busabe bwabo, bagejeje mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ko bazakomeza kubatumikira kuri Paul Kagame.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyifuzo by’abanyarwanda baba ababa mu Rwanda cg se mu mahanga bizubahirizwa, Kagame nizere ko ari kubona ko akunzwe

Juma yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka