Perezida Kagame ngo ntabwo ari umunyapolitiki nubwo ayikora

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ngo muri we si umunyapolitiki nubwo ayikora. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 2 Mata 2014, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru muri village Urugwiro.

Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru, Kagame yagize ati “Ntabwo ndi umunyapolitiki nubwo nyikora.”

Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru.
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru.

Bimaze kugaragara kenshi ko Perezida Kagame, haba mu biganiro bye bya buri munsi, ndetse haba n’aho atumirwa hirya no hino ku isi mu nama mpuzamahanga, usanga yibanda cyane ku bukungu.

Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro k'ubukungu aho yari yitabiriye inama ya Global Business Forum umwaka ushize.
Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro k’ubukungu aho yari yitabiriye inama ya Global Business Forum umwaka ushize.

Urugero ni nk’ingendo akora hirya no hino ku isi aho aba areshya abashoramari gushora imari zabo mu Rwanda, anabagira inama muby’ubukungu n’iterambere.

Kagame kandi amaze no gutumirwa inshuro nyinshi mu nama ihuza abashoramari n’inararibonye mu by’ubukungu ku isi (World Economic Forum).

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 4 )

Yea ! H.E atandukanye n’abandi bayobozi b’ibihugu we ashyira imbere inyungu z’abaturarwanda cyane cyane iz’iterambere muby’ubukungu n’ibibereho myiza kurusha iza poltique.

Hus yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

great mr President turakwishimira pe!! kuko bamwe mu bato uri icyitegererezo cyacu we are lucky to have a leader like u.

alias yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Kagame Areba Kure Kabisa.Nibyo Koko Akwiye Kwibanda K’ubukungu Kuko Rwanda Is Politically Stable But Not Economically Stable. Yeah It’s Good.However, It’s Better To Also Put More Emphasis About The Quality Of Education; Whereby Rwanda Has Been Teaching Engineering And Other Science Courses For Many Years But Sofar, No one Invented Or Imitated Things Like Motor Vehicles, Etc, That Are Still Imported. Abanyeshuri Benshi,Barangiza Ibyiciro Bitandukanye Bakikorera Ibidasaba Ubuhanga; Nka Boutique, Supermarket, Cyangwa Bakana Shoma.Ese Abanyeshuri Babahanga Bize Ibyo Navuze Haruguru,barabirangiza Bakigendera I Mahanga Cyanga Ni Abahanga Muri Theory Gusa? Let’s Make Economic-base Education.

Pacificus yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Aka ni agashya, abanyapolitike nababwira iki.

Kanyarwanda Djuma yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka