Perezida Kagame na UN-Habitat bemeranyijwe kurwanya imiturire y’akajagari
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Komite ihoraho y’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire (UN- Habitat), aho bemeranyijwe ku kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi itandatu iciriritse; mu rwego rwo kurinda abaturage gukomeza gutura mu tujagari no kubegereza iterambere.
Abakozi ba UN–Habitat ngo baje kureba uburyo u Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa gahunda z’imiturire mu mijyi, kugira ngo bajye kuzikangurira Leta z’ibindi bihugu; nk’uko Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN-Habitat, Joan Clos wari uyoboye iryo tsinda, yatangarije abanyamakuru nyuma y’ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame, ku wa kabiri tariki 24/02/2015.

Yavuze ko icyo basuzuma ari uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwateye imbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uburyo igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyafasha mu ihangwa ry’imirimo mishya ndetse n’iyubakwa ry’imijyi iciriritse izafasha kugabanya ikigero cy’abava mu cyaro baza mu mujyi wa Kigali.
“Iyi mijyi itandatu iciriritse igomba gufatanya n’imiturire y’imidugudu mu bice by’icyaro mu kwegereza abaturage serivisi bakeneye; nk’igihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 11, kiramutse kigize imijyi iciriritse byarinda umurwa w’igihugu kwaguka mu buryo burenze urugero bw’akajagari tujya tubona mu bihugu bitandukanye bya Afurika,” Joan Clos.

Umuyobozi wa UN-Habitat ajya inama ko ahantu haturwa mu mijyi hagomba kubanza gushyirwa ibikorwaremezo byose, abaturage bakagenda babihasanga, ariko ku bamaze gutura mu buryo bw’akajagari, Leta ikaba igomba kubigisha, ikaganira nabo, kugeza ubwo bifatira ingamba.
Ati “Ni ngombwa cyane guteganyiriza imiturire mbere y’igihe, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane aturuka ku kwimura abaturage bamaze gutura mu kajagarari, aho imihanda igomba gucibwa ikagaragazwa, ahazubakwa ibikorwa rusange by’abaturage hagateganywa, amagorofa akubakwa ku buryo buri gorofa rigira umuhanda urigeraho”.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni, yashimangiye ko nyuma y’ishyirwaho ry’ibishushanyombonera by’imijyi, mu Mujyi wa Kigali Leta igiye kwita ku myubakire y’amazu yegeranye kandi agana hejuru, ndetse ko ahamaze guturwa mu tujagari naho hazajya havugururwa kugira ngo hajyane n’igihe.
Minisitiri Musoni wari kumwe na Perezida Kagame yagize ati “Imiturire mu Mujyi wa Kigali isigaye igoye haba mu gutwara abantu n’ibintu, abantu baranyanyagiye aho bisaba Leta guhora ibakurikiza ibikorwaremezo; icyo kibazo kigomba gukemurwa mu buryo bwo kwegeranya amazu y’abantu kandi akubakwa agana hejuru kurusha kubakwa umurambararo”.

Yavuze ko gahunda yo kubaka imijyi iciriritse nayo igeze kure kuko ibishushanyombonera byayo byamaze gukorwa hakaba ndetse harimo kubakwa ibikorwaremezo muri iyo mijyi, bituma abaturage batirukira gutura mu tujagari muri Kigali.
Yavuze ko guhera muri uku kwezi kwa Gashyantare, mu mujyi wa Kigali hazatangira kubakwa amazu aciriritse agera ku bihumbi 10 byibura, kandi akubakwa hakoreshejwe ibikoresho by’ubwubatsi bihendutse.
Komite ihoraho ya UN Habitat isanzwe ifitanye umubano na Leta y’u Rwanda, aho bamwe mu bayigize basanzwe ari abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bakaba batanga ubufasha bw’ubujyanama mu bya tekiniki n’inkunga itandukanye igamije kongerera ubushobozi abakozi mu bijyanye n’imiturire.
Andi mafoto:



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo nibadufashe banque de l’habitat isubireho maze abashaka kubaka baduhe credits kuri 3% or less naho ubundi burakaze peee!