Perezida Kagame na Sassou N’guesso baraganira ku bibazo byo mu karere
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame uri mu gihugu cya Congo Brazza ville mu urgendo rw’iminsi ibiri m’uruzinduko rw’akazi, kuva kuri uyu wa Gatandatu taliki 16/02/2013, aragenzwa no kuganira na mugenzi we ku bibazo byugarije akarere.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, bitangaza ko aba bayobozi baganira kubibazo byugarije akarere k’ibiyaga bigali cyane cyane ikibazo cy’umutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa Congo, igihugu gikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga M23.
Biteganyijwe ko umubano wihariye hagati y’ibihugu byombi nawo uri kubizibandwaho muri ibi biganiro. U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye Congo Brazza mu butwererane n’ubufatanye mu bucuruzi n’uburobyi bwa Kareremba.

Mu guteza imbere ubacuruzi, u Rwanda na Congo Brazzaville batangije ubucuruzi bukomoka ku buhinzi n’ingendo, ahp Rwanda Air ihakorera kubera abagenzi bahagana.
Perezida Kagame uherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, asuye iki gihugu nyuma y’uko Perezida wa Congo Brazzaville nawe aheruka mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2012.
Uku kugenderana w’abayobozi mu karere gukurikirana n’uko Perezida kabila nawe yaherukaga muri Congo Brazzaville, mu kuganira Denis Sassou N’guesso ku byerekeranye n’umutekano wo m’uburasirazuba bwa Congo.
Perezida N’guesso hamwe na Perezida w’u Rwanda ni bamwe mu bayobozi bo mu karere bagaragaje gushyigikira ibiganiro by’inyeshyamba za M23 na Leta ya Congo.
Denis Sassou N’guesso biteganyijwe ko azasimbura Perezida wa Uganda ku buyobozi bwa ICGRL, aho yaragaragaje gushyigikira kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu mahoro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Viye wacu Courage Imana Ikurinde ukujye imbere Ugumye ku Tujya imbere........