Perezida Kagame na Ruto basuye ishuri rikuru ry’Ubuhinzi rya RICA

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Kenya William Ruto, ari kumwe na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023, basuye ishuri rikuru ry’ubuhinzi butangiza ibidukikije, Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA), riri mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa.

Abakuru b'ibihugu byombi bari kumwe n'abanyeshuri ba RICA
Abakuru b’ibihugu byombi bari kumwe n’abanyeshuri ba RICA

Kaminuza ya RICA abayigamo babasha kurangiza amasomo yabo bakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi, bigakorwa hatangijwe ibidukikije, ikaba yarashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard G. Foundation.

Perezida Ruto abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko ubuhinzi bukozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ryo kuhira, bishobora kongera umusaruro w’ibiribwa muri Kenya no kubyongerera agaciro.

Ati “Gushyira ingufu mu bufatanye bwacu n’abafatanyabikorwa mu iterambere, ndetse n’urwego rw’abikorera muri iyi gahunda, bizatuma tuzamura ukwihaza mu biribwa n’iterambere ry’imibereho ya miliyoni z’abaturage”.

Abanyeshuri bemerewe kwiga muri RICA bahabwa buruse y’ubuntu y’imyaka itatu, ikubiyemo amafaranga y’ishuri, ubwishingizi bw’ubuzima, aho kuba n’amafunguro.

Howard G. Buffet, ni we wateye inkunga umushinga wo gushinga iri shuri ry’icyitegererezo mu buhinzi n’ubworozi, riri ku rwego mpuzamahanga, aho yatanze miliyoni 87.6 z’Amadolari ya Amerika, agenewe kubaka iryo shuri n’ibikorwa byaryo mu myaka itanu, ndetse yongeraho izindi miliyoni 40$ yo kurifasha.

Umuryango wa Buffett Foundation, usanzwe ugira uruhare mu buhinzi mu Rwanda, aho mu 2015 wiyemeje gushora miliyoni 500 z’Amadolari mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Ruto, ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, yasinywe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafili hamwe na mugenzi we wa Kenya, Franklin Mithika Linturi.

Perezida Ruto kuri uyu munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, yanasuye ikigo Irembo asobanurirwa imikorere y’uru rwego, mu guteza imbere imitangirwe ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi bikorwa byose yasuye biri mu masezerano yasinywe mu bufatanye bw’ibihugu byombi, bikaba byitezwe ko nyuma y’uru ruzinduko rwe, Kenya izagira ibyo ishyira mu bikorwa ku bufatanye n’u Rwanda.

Iryo shuri ryafunguye imiryango mu Rwanda mu 2019. Rifite inshingano zo kwigisha urubyiruko, rwitezweho kuzana impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda.

Perezida Ruto yasuye Irembo
Perezida Ruto yasuye Irembo

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka