Perezida Kagame na Museveni baratangiza isanwa ry’umuhanda Kigali-Mbarara
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’uwa Uganda, Yoweri Museveni, uyu munsi baratangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gusana umuhanda munini uhuza Kigali na Mbarara, unyuze i Gatuna. Igikorwa kirabera ku mupaka w’ibihugu byombi.
Itangazo dukesha ibiro bya Perezida (Urugwiro) rivuga ko umwaka ushize aribwo Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano yo gusana uyu muhanda hamwe n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi. Aya masezerano agena ko uyu muhada uzatwara miliyoni 32 z’amayero (amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari 25).
Isanwa ry’umuhanda Kigali-Mbarara rikubiyemo gushyiraho za parikingi z’imodoka ndetse no gushyiraho gasutamo imwe ya Gatuna. Iri sanwa kandi riri mu rwego rwo gushyira muri gahunda gusana imihanda yo mu nzira yo mu majyaruguru (Northern Corridor).
Uyu muhanda uzongera ubuhahirane hagati y’ibihugu nka Uganda, u Rwanda, u Burundi n’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikoresha icyambu cya Mombasa kiri ku nyanja y’Abahinde.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|