Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Qatar biyemeje gushimangira ubufatanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabonanye na Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani, baganira ku guteza imbere inzego z’ubufatanye.

Ibiro ntaramakuru bya Qatar dukesha iyi nkuru, bitangaza ko ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi byabaye ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, muri Hoteli Sheraton I Doha.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Qatar, bin Jassim Al-Thani baganiriye ku migenderanire hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo gukomeza kuyishimangira mu nzego zose u Rwanda na Qatar bisanzwe bifatanyamo.

Aba bayobozi kandi banagarutse ku bibazo bitandukanye bibangamiye umutekano haba mu Karere ibihugu byombi biherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame na Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, bemerenyijwe muri iyo nama ubushake bwa Qatar, mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa mpuzamahanga bigamije kwimakaza amahoro n’umutekano, n’iterambere ku mugabane wa Afurika.

Perezida Paul Kagame ku wa kabiri tariki 21 Werurwe, nibwo yageze I Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi, akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Hamad, yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Potocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ibrahim bin Yousif Fakhro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara.

Umukuru w’Igihugu kuri uwo munsi, yahuye n’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Amir Sheikh Tamim Bin Hamad, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu by’ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka