Perezida Kagame na Madamu we bakiriye ku meza abitabiriye inteko ya FIFA

Ku mugoroba wa tariki ya 15 Werurwe 2023 Perezida Kagame na Madamu basangiye ku meza n’abashyitsi bitabiriye Inteko Rusange ya FIFA.

Nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, Ibi birori byo gusangira byabaye nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abitabiriye inama ya FIFA n’ikipe y’u Rwanda yari irimo Perezida Kagame, ari na yo yatsinze iya FIFA ibitego 3-2.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema no kwifatanya n’Isi yose mu gusigasira umurage w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi Pele, umunya-Brazil ufite inkomoko muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka