Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye siporo rusange

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, yitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day.

Amafoto yashyizwe ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye iyi siporo, hamwe n’abandi bayobozi barimo Misitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izo ndwara ku buntu.

Iyi siporo isigaye ikorwa kabiri mu kwezi, ndetse kugeza ubu isigaye ikorwa no mu zindi ntara z’Igihugu.

Iyi siporo kandi igamije gufasha mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka abantu bahumeka, binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka