Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori by’umuhungu wabo mu Bwongereza

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida wa Repubulika ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gutanga ipeti rya gisirikare ku barimo umwana wabo, Ian Kagame.

Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, yasoje amasomo mu bya gisirikari mu Bwongereza kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, amushyira ku rwego rwa Sous-Lieutnent.

Imyiyereko y’ibi birori yabereye ku cyicaro cy’Ishuri rya gisirikari rya Sandhurst(Royal Military Academy), riherereye mu majyepfo y’Umujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza.

Amakuru Kigali Today yakuye ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda avuga ko Ian Kagame yasoje amasomo yo ku rwego rwa Ofisiye muto, hamwe n’abandi Banyarwanda babiri ari bo Park Udahemuka ndetse na David Nsengiyumva.

Ian Kagame ubusanzwe ni umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame. Iri shuri asorejemo amasomo mu bya gisirikare, rifite ibigwi bikomeye mu gutoza abasirikare bakuru, bo mu gihugu cy’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’i Bwami, aho bongererwa ubumenyi mu kuyobora ingabo.

Amasomo Ian asoje yiyongera ku yo yaherukaga gusoza mu mwaka wa 2019 y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s), mu bijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza yitiriwe Williams (Williams College) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka