Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori by’isabukuru y’Ubwigenge bwa Seychelles
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, Perezida wa Republika, Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko muri Seychelles, bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 y’ubwigenge bw’iki gihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari abashyitsi b’imena muri ibyo birori byaranzwe n’akarasisi k’inzego z’umutekano.
Mbere y’ibi birori kandi, Perezida Paul Kagame yasuye ubusitani buri mu Murwa Mukuru Victoria, anatera igiti cyo mu bwoko bwa Coco-de-Mer.
Botanical Garden ni ubusitani bufite ubwoko bw’ibiti 280, hakaba hamwe mu hantu nyaburanga hasurwa n’abashyitsi benshi muri icyo gihugu cya Seychelles.
U Rwanda na Seychelles ni ibihugu bisangiye intumbero imwe yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babyo.

Mu biganiro Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye bishingiye ku kubakira ku mubano mwiza, urangwa n’ubucuti no gushimangira kurushaho guteza imbere ubutwererane mu nzego zifitiye ibihugu byombi akamaro, zirimo ubuzima, igisirakere n’umutekano, ubuhinzi n’ibindi.
Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame asuye igihugu cya Seychelles. Ni mu gihe kandi Perezida Ramkalawan na we yasuye u Rwanda muri Kamena 2022, ubwo yari yitabiriye CHOGM.
U Rwanda na Seychelles bisanzwe binahuriye mu miryango y’ubufatanye irimo uw’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) ndetse na Commonwealth, uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza.



Ohereza igitekerezo
|