Perezida Kagame na Madamu bifatanyije na Tito Rutaremara kwizihiza isabukuru y’imyaka 80
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, bifatanyije na Hon. Tito Rutaremara n’abo mu muryango we, kwizihiza isabukuru y’imyaka 80.
Hon. Tito Rutaremara, yavutse mu mwaka wa 1944, avukira i Kiziguro muri Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Amashuri abanza imyaka itanu (5) yayigiye i Kiziguro, umwaka wa Gatandatu (6) awigira mu Ruhengeri i Nemba. Nyuma ahavuye yize mu Isemiranari ku Rwesero imyaka ibiri (2) ndetse yiga umwaka umwe n’igice muri St Andre, ari bwo we n’umuryango we bahitaga bahunga bajya muri Uganda.
Ageze muri Uganda n’umuryango we, yaje gushaka ishuri ndetse araribona, yiga mu ishuri rikuru mu bijyanye no kwigisha ndetse ahakura Bourse yo kujya kwiga mu gihugu cy’u Bufaransa ahakura Licence, Maîtrise ndetse na Doctorat.
Hon. Tito Rutaremara yakoze imirimo myinshi, imwe muri yo harimo nko kuba umuyobozi w’akanama kashyizeho FPR-Inkotanyi mu 1987, ndetse yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda, ubwo ryafataga ubutegetsi Museveni akajya ku buyobozi.
Hon. Tito nk’umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, mu 2019 yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, nyuma y’uko urwo rwego rutari rufite umuyobozi kuva Dr. Iyamuremye Augustin yagirwa Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.
Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi (1987-1989), Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga (1989-1991), Umuhuzabikorwa wa Politiki n’igisirikare (1991-1993).
Yabaye n’umudepite (1995-2000), ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003), aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri.
Kureba amafoto menshi yaranze ibi birori, kanda HANO
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo kwishimira cyane pe umusaza yakoze cyane bishoboka ariko reta Y’urwanda ndayisaba kwita kurubyiruko kuruta ibindi byose kuko ibiyobya bwenge birarwishe kubona abazasimbura abakuze mu mirimo bizagorana dufite abasaza bitwaye neza dukesha iri terambere dufite uyumunsi abana bari kwangirika cyane ibiyobya bwenge birabishe mbonereho kwifuriza uyu mu papa isabukuru nziza imana imukomeze President mushimira ubwitange n’ubugwaneza bimuranga ubundi Imana ibampere kuramba.
Nibyo kwishimira cyane pe umusaza yakoze cyane bishoboka ariko reta Y’urwanda ndayisaba kwita kurubyiruko kuruta ibindi byose kuko ibiyobya bwenge birarwishe kubona abazasimbura abakuze mu mirimo bizagorana dufite abasaza bitwaye neza dukesha iri terambere dufite uyumunsi abana bari kwangirika cyane ibiyobya bwenge birabishe mbonereho kwifuriza uyu mu papa isabukuru nziza imana imukomeze President mushimira ubwitange n’ubugwaneza bimuranga ubundi Imana ibampere kuramba.
Isabukuru nziza mzehe wacu kandi ukaba inararibonye mu Rwanda rwacu turakwemera. Uri ingirakamaro mu guhugu cyacu kandi wabaye yo no hanze yacyo Imana ikwongerere imigisha no kurama naze abakiri bato dukomeze tukwigireho byinshi tuzagere ikirenge mu cyawe. Gira amahoro mubyeyi.
Imana imuhe kurama knd turagukunda abanyarwanda
Isabukuru nziza Hon.Mzee Rutaremara. Imana y’i Rwanda iguhe kugwiza ubugiri igutsindire icyago.