Amwe mu mafoto yaranze ibirori by’isabukuru y’imyaka 80 ya Tito Rutaremara
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, bifatanyije na Hon. Tito Rutaremara n’abo mu muryango we, kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse.
Ni ibirori byaranzwemo urugwiro n’akanyamuneza, benshi bashima uruhare rwe muri Politiki y’u Rwanda. Tito Rutaremara ni umwe mu bagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse akaba yaragiye ahabwa inshingano zitandukanye mu nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inararibonye mu bya Politiki, Hon. Tito Rutaremara, yavutse tariki 21 Ugushyingo 1944 avukira i Kiziguro muri Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Amashuri abanza imyaka itanu (5) yayigiye i Kiziguro, umwaka wa Gatandatu (6) awigira mu Ruhengeri i Nemba. Nyuma ahavuye yize mu Isemiranari ku Rwesero imyaka ibiri (2) ndetse yiga umwaka umwe n’igice muri St André, ari bwo we n’umuryango we bahitaga bahunga bajya muri Uganda.
Ageze muri Uganda n’umuryango we, yaje gushaka ishuri ndetse araribona, yiga mu ishuri rikuru mu bijyanye no kwigisha ndetse ahakura Buruse yo kujya kwiga mu gihugu cy’u Bufaransa ahakura Licence, Maîtrise ndetse na Doctorat.
Hon. Tito Rutaremara yakoze imirimo myinshi, imwe muri yo harimo nko kuba umuyobozi w’akanama kashyizeho FPR-Inkotanyi mu 1987, ndetse yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda, ubwo ryafataga ubutegetsi Museveni akajya ku buyobozi.
Hon. Tito nk’umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, mu 2019 yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, nyuma y’uko urwo rwego rutari rufite umuyobozi kuva Dr. Iyamuremye Augustin yagirwa Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.
Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi (1987-1989), Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga (1989-1991), Umuhuzabikorwa wa Politiki n’igisirikare (1991-1993).
Yabaye n’umudepite (1995-2000), ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003), aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze ibirori by’isabukuru ye y’amavuko:
Amafoto: Village Urugwiro
Ohereza igitekerezo
|
Isabukuru nziza mzee Rutaremara Nyagasani akugwirize uburame, n’amahoro
Long live Muzehe wacu Rutaremara.Kugeza ku myaka 80 ntibisanzwe.It is a milestone.Rutaremara tumukunda tuli benshi,kubera ubuhanga bwe.He is a doctor.Avuga neza Igifaransa n’Icyongereza,wongeyeho ururimi rwitwa Luganda rwo muli Uganda.Gusa tujye twibuka ko Imana yaturemye ishaka ko tubaho iteka,nta kurwara,nta gusaza cyangwa gupfa.Kidobya yabaye Adamu wanze kumvira Imana,ikamuhanisha kumwima ubuzima bw’iteka.Kubera ko dukomoka kuli DNA ya Adamu yanduye kubera gusuzugura Imana,niyo mpamvu dusaza tugapfa twese.Ariko abirinda gukora ibyo Imana itubuza,nubwo aribo bacye nkuko bible ibyerekana,Imana izabazura ku munsi w’imperuka wegereje cyane,ibahe ubuzima bw’iteka.Abakora ibyo itubuza,izabarimbura kuli uwo munsi.Byisomere muli Zabuli 145,umurongo wa 20.Nawe shaka Imana cyane,we kwibera mu by’isi gusa,nibwo uzabaho iteka mu isi izaba paradis dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.