Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’abarenga 3000 mu gusoza umwaka wa 2022

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame bifatanyije n’Abaturarwanda barenga 3000 baturutse hirya hino mu Gihugu, mu birori byo gusoza umwaka wa 2022 no kwinjira mu mushya wa 2023.

Perezida Kagame aganira n'abitabiriye uwo muhango
Perezida Kagame aganira n’abitabiriye uwo muhango

Ibi birori by’ibyishimo no gusangira byabereye muri Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa 30 ushyira tariki 31 Ukuboza 2022.

Perezida Kagame yatangaje ko umwaka wa 2022 wabaye mwiza awugereranyije n’imyaka ibiri yawubanjirije, kuko byari ibihe by’icyorezo cya Covid-19.

Perezida wa Repubulika avuga ko muri 2022, Igihugu cyazahutse mu bukungu bwari bumaze guhungabanywa n’icyorezo, kandi ko ubuzima bw’abaturage bwongeye kuba bwiza kurushaho.

Umukuru w’Igihugu yagize ati "Ndibwira ko umwaka tugiye kujyamo wa 2023 ugiye kuba mwiza ndetse ukarusha uwa 2022."

Perezida Kagame yibukije abaturage ko muri ibi bihe by’impera z’umwaka, bakwiye kwidagadura bibuka ko nyuma yaho hari akazi kabategereje k’imirimo yo kubaka Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka