Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Seychelles

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, bageze mu mujyi wa Victoria muri Seychelles, mu ruzinduko batangiye rw’iminsi ibiri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwe na Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan n’umufasha we, Linda Ramkalawan.

Perezida Kagame na Madamu, ni abashyitsi b’imena aho bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 iki gihugu kibonye ubwigenge.

Ibirori byo kwizihiza umunsi Mukuru w’ubwigenge biteganyijwe ku ya 29 Kamena 2023. Seychelles, yabonye ubwigenge tariki 29 Kamena 1976, ibuvanye ku Bwongereza bwayikolonizaga.

Uru ruzinduko ruzaberamo ibikorwa bitandukanye, aho Perezida Kagame na mugenzi Ramkalawan, bagomba kugirana ibiganiro mu muhezo, bizabera ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘Government House’.

Ni ibiganiro bizakurikirwa n’iby’abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye ku ruhande rw’u Rwanda na Seychelles, hagamijwe kurushaho gushimangira umubano usanzweho.

Perezida Kagame kandi biteganyijwe ko azageza ijambo ku Nteko idasanzwe, y’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, baraza kwakirwa ku meza mu musangiro wo kubaha ikaze muri Seychelles.

U Rwanda na Seychelles bisanzwe binahuriye mu miryango y’ubufatanye irimo uw’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) ndetse na Commonwealth, uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza.

Iyi miryango muri iki gihe ikaba iyobowe n’Abanyarwanda, aho Perezida Kagame ayoboye Commonwealth naho Louise Mushikiwabo akayobora Francophonie.

Ibi bihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye ubutwererane bushingiye ku Nteko Zishinga Amategeko, n’umubano ushingiye kuri za Ambasade.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka