Perezida Kagame na Gen Muhoozi bitabiriye Car Free Day

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko mu Rwanda, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.

General Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni, ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, nibwo yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwihariye, nk’uko yaherukaga kubitangaza.

Mu bandi bitabiriye iyi siporo harimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abandi.

Gen. Muhoozi, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, tariki 23 Nzeri 2022, yari yavuze ko ateganya kugaruka i Kigali gusura Perezida Kagame. Avuga ko uru rugendo azarwigiramo ibijyanye n’ubworozi.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda, ChimpReports cyatangaje ko mu baherekeje Gen Muhoozi mu ruzinduko rwe mu Rwanda, harimo umunyamakuru Andrew Mwenda akaba yagaragaye na we muri iyi siporo rusanjye.

Uruzinduko rwa mbere mu Rwanda rwa Gen Muhoozi rwabaye tariki 22 Mutarama 2022, yakirwa na Perezida Kagame bagirana ibiganiro, byari bigamije gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe utifashe neza.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NIBYIZAPEURWORUZINDUKOMUHOZIYAGIRIYEMURWANDA NIBYIZAPE TURABYISHI MIYEPE MURAKOZE

SIBOMANA darius yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Twishimiye uruzinduko rwa Gen muhozi

Venuste yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka