Perezida Kagame na Clinton biyemeje ubufatanye mu kurwanya imirire mibi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe na Fondasiyo y’uwahoze ayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika, Bill Clinton, ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM), biyemeje kurwanya imirire mibi no guca burundu impfu z’ababyeyi mu gihe cyo kubyara n’iz’abana batarageza ku myaka itanu.
Kuri uyu wa mbere tariki 05/08/2013, Bill Clinton wari umaze iminsi ibiri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko azafasha u Rwanda guteza imbere gahunda yo kurwanya imirire mibi, no kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.
Bill Clinton waje aherekejwe n’umukobwa we Chelsea yagize ati: “Guvernoma izafatanya na PAM gukangurira ababyeyi konsa abana kugera ku mezi atandatu, no gutangira gutanga ibiribwa byunganira ibere kugeza ku mezi 24 y’ubukure bw’umwana…, kuko iki kibazo cy’imirire mibi kirakomeye cyane, ariko nanjye ndizeza ko nzafasha kwihutisha kugikemura.”
Yavuze ko abahinzi bakwiye gufashwa kongera umusaruro w’ibyo beza, kugirango ababyeyi n’abana nabo babone ibiribwa byujuje intungamubiri ku masoko yo mu Rwanda.
Clinton na Perezida Kagame bemeje ko uruganda rutunganya ibiribwa rwa ‘Mount Meru Soyco’ rw’i Rwamagana, ruzafasha kurwanya imirire mibi, aho ngo abahinzi bazajya barugemurira umusaruro w’ibigori, ibishyimbo na soya; nyuma ibiribwa byujuje intungamubiri bikorerwa muri rwo, ngo bikazajya ku masoko yo mu Rwanda ku giciro cyoroheye abaturage.

Uwahoze ayobora Amerika yashimye gahunda u Rwanda rusanzwe rufite mu kwita ku buzima, aho yasobanuriwe ko abakangurambaga b’ubuzima bamaze kugera ku bihumbi 43, ndetse n’ikigero cy’impfu z’abana bapfa batarageza ku myaka itanu y’amavuko cyagabanutseho 20%.
Perezida Kagame yavuze ko umugambi wa Clinton uziye igihe, kuko hamaze gutangizwa gahunda mbaturabukungu EDPRS II, ikubiyemo imigambi Leta yifuza kugeraho mu kurwanya imirire mibi, no kugera ku iterambere ry’igihugu muri rusange.
Arizeza Clinton ko ubufatanye bwa Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa, buzageza igihugu kuri gahunda yo guca imirire mibi ndetse n’impfu z’abana n’ababyeyi.
Umukuru w’igihugu yibukije zimwe muri gahunda zisanzwe zigenderwaho mu kurwanya imirire mibi harimo iya Girinka, kuremerana, akarima k’igikoni n’inkongoro y’umwana.
Bill Clinton yatangije gahunda yo kurwanya imirire mibi, nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye biterwa inkunga na “Clinton Foundation” birimo guha abaturage amazi meza, gufasha abahinzi b’ikawa gutunganya no kugurisha umusaruro babona, ndetse no kurwanya SIDA na Malaria.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|