Perezida Kagame n’Umuryango we bifurije abantu bose ibihe byiza bisoza umwaka
Yanditswe na
Simon Kamuzinzi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasohoye ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwo kwifuriza abantu bose ibihe byiza by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Umukuru w’Igihugu yanditse agira ati "Umuryango wanjye nanjye tubifurije mwese ibihe byiza by’iminsi mikuru. Twabitangiye neza n’abanjye..., ndabakunda".
Perezida Kagame yatanze ubu butumwa buri kumwe n’amafoto, aho yari ari mu busitani arimo gutera agapira, hari n’imbwaebyiri ziri iruhande rwe.

My Family & I wish You All a Very Happy Festive Season!
Got a good start to my own....!!
Love them.. pic.twitter.com/54zSGTC4cf— Paul Kagame (@PaulKagame) December 24, 2021
Ohereza igitekerezo
|
natwe twifurije nyakubahwa peresidawarepublic umwakamushyamuhire ndetse nabanyarwa murirusange noel yagenzeneza kbx turashima imn