Perezida Kagame ku rutonde rw’abantu baranze uyu mwaka

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari ku rutonde rw’abantu 51 bigaragaje ku buryo budasanzwe mu mwaka wa 2012; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Time Magazine.

Iki kinyamakuru kigaragaza Perezida Kagame nk’umunyapolitiki wahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda bwari bwarazahajwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amahanga n’Abanyarwanda bashima Leta iyobowe na Perezida Kagame kuba yaragejeje igihugu ku iterambere mu nzego zitandukanye nk’imibereho y’abaturage, ubuvuzi, ubukungu, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, umutekano n’ibindi nk’uko The Time Magazine ibivuga.

Ibi ngo iki kinyamakuru kibikesha abantu batandukanye cyaganiriye nabo aho bahamya ko iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu barikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame kandi yanayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse rukaba ari narwo rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Undi ugaragazwa kuri uru rutonde ni Imran Khan, umunyapakistani wabaye icyamamare mu mukino wa cricket, witanze kugira ngo amateka y’abaturage ahinduke na demokarasi yubahirizwe muri Asiya y’amajyepfo.

Ku rutonde rwa Time Magazine hagaragaraho abandi bantu b’ibyamamare nka Bashar Assad uyobora Syria, Hillary Clinton ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika ndetse n’umugabo we, Bill Clinton wigeze kuyobora icyo gihugu.

Hariho kandi Jay-Z wamenyekanye cyane mu muziki, Christine Lagarde uyobora ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) na Angel Markel uyobora Ubudage.

The Time Magazine yemeza ko umuntu udasanzwe w’umwaka wa 2012 (the person of the year) ari Perezida wa Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika (USA) Barak Obama kubera uburyo yitwaye mu matora aheruka muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru The Time Magazine gikorera muri Amerika no ku mugabane w’u Burayi. Buri mwaka gishyira ahagaragara urutonde rw’abantu bahinduye imibereho y’abaturage, ibyamamare n’abandi bantu bakoze ibintu bidasanzwe mu bice barimo.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka