Perezida Kagame azitabira inama yiga ku gusigasira umubano wa Amerika na Isiraheri
Ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Werurwe 2017, Perezida Kagame azatanga ikiganiro mu nama yiswe “AIPAC Policy Conference”, ihuza abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abanya-Isiraheri

Iyi nama iba buri mwaka iteganyijwe kubera i Washington DC, aho itegurwa n’Umuryango AIPAC (American Israel Public Affairs Committee), ufite intego yo gusigasira no guteza imbere umubano hagati ya Isiraheri na Amerika.
AIPAC itegura iyi nama ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yamaze kwemeza ko Perezida Kagame ari mu bazatanga ikiganiro muri iyi nama iteganyijwe kumara iminsi itatu.
Iyi nama kandi izagaragaramo Abanyamerika bashyigikiye Isiraheli, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, abanyeshuri bazaturuka muri kaminuza zirenga 630 n’abandi bayobozi barimo vice Perezida wa Amerika Michael R. Pence.

Ohereza igitekerezo
|
Ni ishema rikomeye imbere y’abantu n’imbere y’Imana kubona president wacu H.E. Paul Kagame azatanga ikiganiro muri AIPAC, bigaragaza ubucuti bukomeye hagati y’Urwanda na Israel, kuko Imana yavuze iti: Beni soit celui qui beni Israel.