Perezida Kagame azitabira inama ya UNESCO izabera mu Bufaransa
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatumiwe mu nama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muco (UNESCO) izabera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, igamije guteza imbere ikoranabuhanga hakoreshejwe telefoni zigendanwa
Iyi nama izatangira tariki 26/2/2015, Perezida Kagame azaba aherekejwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Iyi nama kandi izaba irimo n’abagize ihuriro ry’abagize MLW (Mobile learning Week), naho taliki 27/2/2015 abagize itsinda riteza imbere ikoreshwa ry’umuyoboro mugari w’itumanaho bahure n’abayobozi b’ibihugu.
Ubuyobozi bw’ Ikigo mpuzamahanga mu Itumanaho bufatanyije na UNESCO, bashaka ko ikoreshwa ry’umuyorongo mugari mu itumanaho ryihutisha iterambere ryoshya ibintu bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho.
Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Ban ki-Moon, asaba ibihugu bihuriye mu muryango w’abibumbye gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho mu kwihutisha intego y’ikinyagihugu mu iterambere.

Inama yateguwe na UNESCO iziga kandi ku ireme ry’uburenzi rigomba kongererwa agaciro kugira ngo intego z’uburezi zateganyijwnyuma ya 2015 zishobore kugerwaho.
Gupima ireme ry’uburezi ritangwa n’uburyo rishyirwa mu bikorwa nibyo bizajya byibandwaho nyuma ya 2015 hashingiye uko ryateguwe, uburyo rishyirwa mu bikorwa kugira ngo hagerwe ku ntego nabyo biri ku murongo w’ibyigwa.
Perezida kagame usanzwe ufatwa nk’intangarugero mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho, nta bindi bikorwa biteganyijwe azakorera muri iki gihugu, nk’uko Jeune Afrique ikomeza ibitangaza.
Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa mu kwezi kwa 9/2011, aho yaganiriye n’Abanyarwanda bagera ku 3700 baba muri iki gihugu no ku mugabane w’u Burayi. Muri ibi biganiro yababwiye ko guhura nabo nk’umuyobozi ari inshingano ze.
Perezida Kagame asura Ubufaransa yahuye n’umuyobozi w’u Bufaransa wari uriho icyo gihe Nicholas Sarkozy.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Karibu i Paris kandi nubishobora uzabona n’abanyarwanda
none se umwiherero uzayoborwa na nde? iyo adahari ko bikorera ibyo bashaka.