Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’
Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 53 bazitabira ihuriro ry’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, riteganyijwe i Londres mu Bwongereza muri iki cyumweru.
- Umunyamabanga mukuru wa Common Wealth, Patricia Scotland, aheruka guhura na Perezida Kagame
Aya makuru yatangajwe na ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi anashimangirwa na ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Jo Lomas.
Umuryango wa Commonwealth washinzwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, nyuma y’uko ibihugu byinshi u Bwongereza bwakolonije biboneye ubwigenge.
Uyu muryango wagiriyeho mu rwego rwo gufashanya hagati y’ibi bihugu, byinshi muri byo byari byugarijwe n’ubukene, kugira ngo bizamurane.
Mu 2009 ni bwo u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango ugizwe n’ibihugu 53 biherereye ku migabane yose y’isi u Bwongereza bwigeze gukoroniza.
- Stade ya Cricket ya Gahanga iri mu mishinga yubatswe biciye mu nkunga ya Common Wealth
Kuva rwakwinjiramo hari inyungu zitandukanye rwawugiriyemo, zirimo gufatanya n’ibindi bihugu biwugize guharanira uburenganzira bwa muntu, guteza imbere urubyiruko no kurengera ibidukikije.
Perezida Kagame nawe ubwe ari mu bemeza ko uyu muryango ufite akamaro, aho yagize ati “Commonwealth ni umuryango ufite imbaraga zituruka ku gushyirahamwe kw’abawugize.
"Abagize uyu muryango nibatabyitaho ngo bahurize hamwe bizatuma ucika intege. Ariko nidushyira hamwe nta kizatunanira.”
Inkuru bijyanye
- Ibintu ICUMI utazi kuri Commonwealth ije i Kigali
- U Rwanda ruzakira inama ya ’Commonwealth’ ya 2020
- Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yafunguye ku mugaragaro inama ya Commonwealth
- Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth
- U Rwanda rwerekana ko intege nke ku bihugu atari ibintu bihoraho – Perezida Kagame
- Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe ahura n’Igikomangoma Harry
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|