Perezida Kagame azatanga ikiganiro mu nama izaba yiga ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buhinzi
Perezida w’u Rwanda Paul kagame n’umuherwe Bill Gates, bari mu batumiwe mu nama yaguye y’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi (IFAD), izaba tariki 22-23/02/2012. Kimwe n’abantu bakomeye bazahurira muri iyi nama, azavuga ku ngaruka imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Perezida Kagame ategerejweho kuvuga uburyo igihugu ayoboye gihanganye n’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka rigira ku buhinzi mu gihugu cye.
Bill Gates, we azasobanura uburyo umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa byagabanya ubukene mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Azanavuga ku ruhare rw’abikorera mu gufatanya na Leta gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Ingingo zizagarukwaho muri iyi nama ni amapfa, kuzamuka kw’inyanja n’ibindi bifite ingaruka ku buhinzi butunze abatuye isi benshi.
Izabanziriza iy’Umuryango w’abibumbye ku iterambere rirambye izabera muri Brazil muri uyu mwaka, nayo ikazibanda cyane cyane ku iterambere mu buhinzi ribangamiwe n’ihindagurika ry’ikirere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|