Perezida Kagame azahabwa impamyabushobozi y’icyubahiro na Kaminuza ya William Penn

Umuyobozi wa Kaminuza yo muri leta zunze ubumwe za Amerika yitwa William Penn University, Dr. Ann Fields, yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azahabwa impamyabushobozi y’icyubahiro (Honorary Doctorate of Humane Letters) ku bw’uruhare yagize mu guharanira imibereho myiza y’ikiremwamuntu.

Perezida Kagame azahabwa iyo mpamyabushobozi tariki 12/05/2012 mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 370 bazaba barangije muri iyo kaminuza.

Biteganyijwe ko umukuru w’igihugu azanavuga ijambo muri uwo muhango, nk’uko byakomeje bitangazwa n’umuyobozi w’iyo kaminuza.

Perezida Kagame yamenyekanye nk’umuyobozi ukomeye ku isi ku bw’uruhare rwe mu guharanira imibereho myiza y’abaturage haba mu Rwanda no mu mahanga.

Yanamenyekanye kandi ku bwo guteza imbere urubyiruko n’igitsinagore, ashyiraho gahunda na politiki zigamije kubateza imbere.

Perezida Kagame amaze guhabwa impamyabumenyi z’icyubahiro zitandukanye kuva yatangira kuyobora u Rwanda.

Muri zo hari nka Clinton Global Citizen Award yahawe mu mwaka wa 2009, anagaragara ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku isi (most influential People in the World).

Umubano hagati y’iyi kaminuza n’u Rwanda watangiye mu kwezi kwa Cyenda 2007.

Mu kwezi kwa karindwi kwa 2008, iyi kaminuza yagiranye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda yo kurihira abantu bane bakomereza amashuri muri iyo kaminuza.

Mu bazahabwa impamyabumenyi kuri uwo munsi, harimo n’Abanyarwanda batatu bahawe buruse muri ubwo buryo, undi wa kane we yahawe impamyabumenyi mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize.

Cyakora iyo kaminuza yavuguruye ayo masezerano yari yagiranye na Minisiteri y’uburezi, ubu ngo izajya itanga buruse eshanu ku banyeshuri b’Abanyarwanda buri mwaka.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko nuko umusaza ko meza uheshe ishema iyi country kuko twiteguye icyo gihembo abanyarwanda twese kd tukuri inyuma

Tuyizere moise yanditse ku itariki ya: 22-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka