Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro uruganda rw’amakaro i Nyagatare
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azasura akarere ka Nyagatare tariki 06/07/2012 akanafungura ku mugaragaro uruganda Easter African Granite Industries rukora amakaro ruherereye ahitwa Rutaraka mu murenge wa Nyagatare.
Uruganda rw’amakaro, East African Granite Industries, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukoresha abakozi babarirwa muri 200 ndetse rugashobora no kunguka amafaranga arenga miliyoni 147 ku mwaka muri iki gihe rugitangira ibikorwa byarwo.
East African Granite Industries ni iya sosiyete yitwa Building Materials Investments Limited (BMI Ltd) iyoborwa na Rwanda Social Security Board (RSSB) na Crystal Ventures Limited; nk’uko tubikesha itangazo rya sohotse tariki 04/07/2012.
Uru ruganda ruzafasha cyane abantu bubaka kuko bazajya babona hafi ibikoresha bajyaga batumiza hanze kandi bibahenze. Kuba ruri muri Afurika y’Uburasirazuba bizatuma izindi nganda zikora nka rwo zigabanya ibiciro.
Amakuru aturuka mu karere avuga ko Perezida Kagame azanashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako ya Caisse Social du Rwanda.
Umukuru w’igihugu kandi ngo azanasura ahazubakwa hoteli y’inyenyeri 4 ya sosiyete y’ishoramari mu karere ka Nyagatare izwi kw’izina rya EPIC. Sosiyete ya EPIC ifatwa nka sosiyete y’ishoramari y’abaturage ba Nyagatare kuko na bo baguzemo imigabane.
Hashize icyumweru kimwe gusa ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) gitangaje ko Umujyi wa Nyagatare ari wo ugiye kuba Umujyi w’Intara y’Uburasirazuba.
Mu rwego rwo kwitegura uwo mushyitsi w’imena uzagenderera akarere ka Nyagatare, hirya no hino mu mujyi wa Nyagatare haragaragara ibikorwa by’isuku bidasanzwe. Ibiti ku mihanda yo mu mujyi wa Nyagatare babikonze, inkengero z’imihanda barimo kuziharura no kuzikubura ndetse banakura ibihuru hafi.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibibyose tubukesha ubuyobozi bwiza kandi buri muntu wese yibonamo. gewe byaranshimishije cyane kubona uruganda nkuru rugeze mugihugu cyacu. gusa nasaba abanyarwanda bose ko bajya bakoresha iby’iwacu. rwose bareke twigenge muri byose. icyo nasaba nyiruruganda, ni uko yagerageza uko ashoboye akegereza abanyarwandabose ariya makaro kugirango babashe kubona bugufi.yihangane uturere 30 ni ducye twose atugeremo kandi natwe turabimufashamo mukuyamamaza kuko dukunda iterambere ry’iwacu irwanda.
Bravo,bravo kuba tubonye uruganda rukora makaro n’intabwe nziza cyane turifuza ko inganda nkizo zakwiyongera nibyo bifasha Igihugu gutera imbere.
Abandi nibakomerezaho kugira ngo tujye tugira ibintu byinshi byanditsweho ngo MADE IN RWANDA.