Perezida Kagame avuga ko ntawe uvuka ashaka gucyena ahubwo habura amahirwe

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’intumwa z’intara ya Rhineland Palatinate tariki 13/10/2012 yasobanuye ko urubyiruko rwo mu bihugu bicyennye n’ibikize bose ntawe ushaka gusigara inyuma y’abandi ahubwo biterwa n’amahirwe bahura nayo mu kugera kubyo bashaka.

Perezida Kagame avuga ko Afurika ihura n’imbogamizi zituma itagera kubyo yifuza ariko ngo ibyo ntibyaba impamvu ituma iguma mu bibazo ifite. Ngo n’u Rwanda rugomba kwikura mu bibazo ruhura nabyo rukiteza imbere ubwarwo.

Abanyarwanda bacyeneye umubano n’ibindi bihugu ariko uwo mubano ugomba kurangwa n’ubwubahane n’ubufatanye mu iterambere ry’abanyagihugu; nk’uko Perezida yakomeje abisobanura.

Umukuru w’igihugu aganira n’intumwa z’intara ya Rhineland Palatinate yashimye uburyo umubano w’u Rwanda n’iyi ntara uhagaze kuko wubahiriza ibyo u Rwanda rwifuza birimo ubwubahane no gutera imbere.

Rhineland Palatinate n'u Rwanda byose byishimiye umubano bifitanye.
Rhineland Palatinate n’u Rwanda byose byishimiye umubano bifitanye.

Intumwa z’intara ya Rhineland Palatinate zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe Siporo n’ibikorwa remezo, Roger Lewentz wari kumwe na Minisitiri w’ubuzima Malu Dreyer n’abandi bayobozi bakuru muri iyi ntara bashimye uburyo imishinga intara yabo itera inkunga itera imbere ndetse bavuga ko u Rwanda rufite icyerekezo mu iterambere n’imibereho myiza y’abanyagihugu.

Umubano w’intara ya Rhineland Palatinate n’u Rwanda umaze imyaka 30, Minisitiri Roger Lewentz yatangarije Perezida Kagame ko bishimira intambwe u Rwanda rugezeho kandi bifuza gukomeza umubano bafitanye cyane mu burezi, mu guteza imbere imyuga, mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko.

Intumwa z’intara ya Rhineland Palatinate hamwe na Perezida Kagame banaganiriye ku buryo bwo guteza imbere imikoreshereje y’imirasire y’izuba mu midugudu no ku mihanda bikajyana no guteza imbere imiturire n’ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa remezo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndifuza kuzaba kagame undi ndifuza kuzaba umushoferi ,ndifuza kuba umucamanza ,umunyamahanga ndifuza kuba umunyarwanda, njyewe Ndifuzako Muzehe wacu yazayobora Africa

Munyakuri yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

nyakubahwa mubyeyi ndagushimira urukundo ukunda igihugu nabagituye hamwe na Africa komerezaho kuruwomubano ukurimo natwe tugomba kugera ikirenge mucyawe nkurubyiruko ruzi aho ruvuye hamwe naho rujya murakoze

Rutaganda aimable yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

bravo rwanda ,bravo perezida kagame

bisanukuri yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka