Perezida Kagame avuga ko hari byinshi bitaragerwaho muri manda ya 2017-2024

Mu kiganiro cyo ku wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, cyanyuze kuri RBA, Perezida Kagame yabajijwe ku bijyanye na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva 2017-2024, avuga ko hari byinshi bitaragerwaho, biri mu masezerano we n’abandi bayobozi bagiranye n’Abanyarwanda.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu avuga ko hari byinshi byakozwe kandi hari intambwe ndende yatewe, ariko ko Ubuyobozi n’abaturage muri rusange, ngo bakiri kure n’ubwo urugendo rurangiye ari rwo rurerure kurusha urusigaye.

Perezida Kagame ati "Uwo mwenda (ideni) rero ni ukuvuga abayobozi, iyo mvuga jye ntabwo ari jye uba wivuga ku giti cyanjye, mba mvuga abayobozi muri rusange dufatanyije, ariko mba mvuga n’Abanyarwanda bacu, ko twifitiye umwenda kuko ntawe uzaduha ibyo twifuza".

Perezida Kagame avuga ko umwenda uhari ari ugukemura ibibazo bikava mu nzira nk’umuyobozi, ariko akabikangurira n’abandi bafatanyije.

Avuga ko impinduka kugira ngo u Rwanda ruzagere ku bukungu buciriritse mu mwaka wa 2035, ngo zizaterwa n’ibihe birimo kwigaragaza ubu, ariko we uko abyumva ngo ni uko inzira imaze kuboneka.

Ati "Dufite politiki n’ingamba bisobanutse, kugeza ubu ibimaze gukorwa kuva muri 2020 ariko cyane cyane kuva muri 2000 kugera muri 2020, twakoze neza, twageze ku iterambere n’ubwo hari ibibazo bituruka hanze y’Igihugu, bishobora kuduteza guhindura ingamba cyangwa politiki, cyangwa byombi".

Perezida Kagame avuga ko hagikenewe guteza imbere abantu cyane cyane mu burezi no mu buzima, bikaba ari ibyiciro by’imibereho ngo bikeneye kwitabwaho cyane.

Umukuru w’Igihugu akomeza avuga ko ikibazo cy’ibiciro bitumbagira n’ubuzima bugenda burushaho guhenda, ngo kireba inzego zose na buri muntu, ariko ku ruhande rwa Leta hakaba harashyizweho uburyo bwo gufasha abikorera nyuma yo kuzahazwa n’ibihe bya Covid-19.

Avuga ko kongera umusaruro muri buri kintu cyose gikorwa ari byo bizafasha kugabanya ibiciro, kuko ngo bitumbagira iyo ibikenewe ku isoko nta bihari cyangwa ari bike.

Mu kwezi kwa Mutarama k’uyu mwaka, Umukuru w’Igihugu yari yatanze umukoro w’uko imisoro yagabanywa, hagashakwa bisi zo gukemura ikibazo cy’ingendo, ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage benshi bamugezaho.

Perezida Kagame avuga ko Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29, isanze Abanyarwanda bamaze gushyira hamwe no kumva amateka y’ibyagiye bibadindiza, nka kimwe mu bishingirwaho kugira ngo Igihugu kibashe gutera imbere.

Umukuru w’Igihugu avuga ko u Rwanda mu kwiyubaka ngo rwigiye byinshi ku bihugu bitandukanye, guhera ku itegurwa n’itorwa ry’Itegeko Nshinga mu 2003, ryafatiye urugero kuri Afurika y’Epfo, Afurika y’Iburasirazuba, u Burayi ndetse na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka