Perezida Kagame avuga ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ibihugu bya Afurika biramutse bigize ubufatanye mu kwishakira ibisubizo, nta cyabibuza kugera ku cyerekezo 2030 n’icyerekezo 2063, uwo mugabane wihaye mu birebana n’iterambere.

Perezida Kagame avuga ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye
Perezida Kagame avuga ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye

Perezida Kagame yabivuze ubwo yatangizaga inama Nyafurika ya 8 yiga ku iterambere rirambye, yatangiye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 3 ikazasozwa tariki 05 Werurwe 2022.

Umukru w’Igihugu avuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora gahunda z’iterambere muri Afurika, na mbere yaho ngo hari izari zagiye zidindira.

Yakomeje avuga ko ubwo bufatanye bukwiye guhera mu kwikorera inkingo za Covid-19 ndetse n’iz’izindi ndwara, akavuga ko umugabane wa Afurika ukwiye gushyira imbere gushora imari mu bikenewe byose ngo urwego rw’ubuzima rutere imbere.

Yagize ati "Mbere na mbere Afurika ikwiye kubaka ubufatanye nyabwo, yubaka ubushobozi bwayo mu kwikorera inkingo ndetse n’indi miti".

Perezida Kagame kandi yavuze ko isoko rusange rya Afurika rikwiye kwifashishwa mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, ndetse no mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Perezida Kagame avuga ko kubaka Afurika yifuzwa bikwiye kugirwamo uruhare n’Abanyafurika bose, bakaba kandi ari bo bagomba kwiyoborera urwo rugendo.
Ati "Kubaka Afurika twifuza nitwe bireba. Ni natwe tuzayobora urwo rugendo ndetse dufatanyije, ni yo mpamvu iri terambere ari ngombwa".

Yavuze ko yizeye ko imyanzuro izafatirwa muri iyo nama, izagaragaza aho umugabane wa Afurika uhagaze mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye.

Ati "Ni ibijyanye no guharanira umutekano n’iterambere ry’Umugabane wacu, kugira ngo urubyiruko cyangwa abato bazagire ejo heza bakwiye. Nizeye ko ibitekerezo byanyu muri iyi nama mu minsi iri imbere bizagaragaza umwanya Afurika ihagazeho mu bijyanye na Politiki ndetse n’Iterambere rirambye".

Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu bwa Afurika, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.

Abitabiriye iyo nama bashimye u Rwanda uruhare rukomeje kugira mu kugera ku iterambere rirambye, ndetse no kuryubaka haba ku Banyarwanda ubwabo, no mu karere ruherereyemo.

Abitabiriye iyo nama kandi bashimye uburyo u Rwanda rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, aho kugeza ubu Abanyarwanda barenga kuri 70% bamaze gukingirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka